Ayo uzajya uba wishyuye niyo uzajya ukoresha: Uburyo bushya bwo kwishyura amazi akoreshwa mu rugo

Nyuma y’aho ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC) gitangiye kugerageza uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashishwa mu kuvoma amazi wayishyuye mbere ukoresheje ikarita. Abaturage mu bice bitandukanye barasaba ko ubu buryo bwanakwirakwizwa mu ngo aho kuba ku mavomo rusange kuko bumaze gutanga umusaruro.

kwamamaza

Ni uburyo bushya bwo gukoza agakarita kuri mubazi y’ikoranabuhanga maze ukavoma amazi ahwanye n’amafaranga yavuye kuri ako gakarita nubwo ucunga ivomo yaba adahari.

Rutagungira Methode, umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe isuku n’isukura muri WASAC, avuga aho iki gitekerezo cyavuye.

Ati “byaturutse ku kibazo abaturage bari bakunze kugeza ku nteko, iyo Abadepite babasuraga bakababwira ko bagira ikibazo cyuko abacungaga ivomo wasangaga badahari”.

Abamaze iminsi bakoresha ubu buryo bavuga itandukaniro ryabwo n’uko byari bimeze butaraza. Gusa baranasaba kandi ko ubu buryo bwakwirakwizwa mu ngo kuko hari icyo bwafasha nko kugabanya gusesagura amazi.

Umwe ati “mbere katarajyaho warazaga ugasanga uvomesha ntarahagera, ushobora kuba uri bujye mu kazi ushaka kugenda uvomye ugasanga ntarahagera bigatuma ugenda utabonye amazi”.

Undi ati “biramutse bitubereye byiza no mungo babuduha kuko hari igihe twirara ugasanga utinze kwishyura, bitubereye byiza baduha agakarita, bakajya baduha amazi ahwanye n’ukwezi nkuko umuriro umeze”.

Prof. Omar Munyaneza, umuyobozi mukuru wa WASAC Group, avuga ko ubu buryo bugiye gukwirakwizwa mu gihugu hose kuko bwatanze umusaruro ndetse no mu ngo bakazagezwamo cyane ko bamaze gutanga isoko ry’uzazana mubazi z’ikoranabuhanga zizifashishwa mu gusimbura izisanzweho.

Ati “twarabitangiye, turi kubona bikora neza ubu tugiye kubyagura mu gihugu hose, twamaze guhamagara ba rwiyemezamirimo bifuza kubidukorera mu gihugu hose, uko abaturage bagura umuriro nibyo dushaka no gukoresha mu mazi, ubwo buryo nitubona bugenda neza mu gihe cy’amezi 6 tubyagure tubishyire ku banyarwanda bose, ubu tugiye gutangira igerageza rijyanye nuko twabikoze ku mavomo rusange tukaba tubonye bimeze neza, ubu no mungo tugiye kubikora”.

Ubu buryo bwo kuvoma amazi wayishyuye mbere nk’uko bimeze ku muriro w’amashanyarazi, igihe buzaba bwamaze gukwirakwizwa no mu ngo z’abaturage bwitezweho kuzongera imikoreshereze myiza y’amazi kuko ayo uzajya uba wishyuye ariyo uzajya ukoresha bitandukanye n’uko byari bisanzwe aho wakoreshaga amazi ukabarirwa nyuma y’ukwezi.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star       

 Jun 19, 2025 - 11:29