AU yasabye ko ibyabaye mu Rwanda biba isomo ryo kurwanya urwango kurengera uburenganzira bwa muntu

Umuryango wa Africa yunze ubumwe wasabye Abanyafurika n’Isi yose gufata isomo kuri jenoside yakoreye abatutsi 1994 mu Rwanda, bagakaza ingamba zo kurengera ubuzima n’uburenganzira bwa muntu no gukumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Rwanda,  byabereye ku cyicaro cy'uyu muryango i Addis Ababa, ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia hibukwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera ubushake bwo guhangana n’ibyaha byibasira inyokomuntu.

Yakanguriye Abanyafurika n’amahanga gukomeza agaciro k’ubuzim, kugira ubumuntu, no gushimangira ko kurengera uburenganzira bwa muntu ari inshingano ya buri wese.

Basabwe kandi kwishyira hamwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, imvugo z’urwango n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu, hagamijwe ko bitazongera kubaho ukundi aho ari ho hose.

Mu muhango wo kwibuka wateguwe ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia, hakozwe urugendo rwo kwibuka, gucana urumuri rw’icyizere no gutangiza urwibutso rw’ikoranabuhanga rwa AU rugaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi batandukanye.

Kuva mu 2010, AU yifatanya n’u Rwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ndetse no gukomeza gushimangira ko ibyabaye mu 1994 bitagomba kongera kubaho ukundi ku mugabane wa Afurika no ku Isi muri rusange.

Africa yunze ubumwe yagaragaje ko Kwibuka ku nshuro 32 jenoside yakorewe abatutsi ari umwanya wo kwigira ku rugendo rw’u Rwanda mu bwiyunge, gukemura amakimbirane no kwiyubaka, nk’urugero rw’ibishobora gufasha ibindi bihugu gukumira Jenoside n’amakimbirane ashingiye ku rwango.

 Apr 7, 2026 - 13:43