Arasaba gusubizwa inka yambuwe yarayihawe muri Girinka hamwe n’iyayo yiteguraga kwitura

Umukecuru utuye mu karere ka Kayonza, umurenge Murundi,  mu mudugudu wa Rwinsheke arasaba ko yasubizwa inka yambuwe nyuma yo kuyihabwa muri gahunda ya Girinka. Avuga ko yayambuwe iri kumwe n’iyayo yiteguraga kwitura. Abaturage ndetse na Njyanama y'Akagari ka Karambi bemeza ko yayambuwe bitewe n'akagambane, ndetse igahita ihabwa uwishoboye nyuma yo gutanga ruswa y'ibihumbi 200 by'amafaranga y'u Rwanda. Icyakora  ubuyobozi bw'Umurenge burabihakana.

kwamamaza

Ku itariki ya 18 Mutarama (01) uyu mwaka w’2024, nibwo Isango Star yabagejejeho inkuru  y'umukecuru w'imyaka 73 witwa Ryasasa Esther wo mu mudugudu wa Rwinsheke, Akagari ka Karambi, Umurenge wa Murundi, mu karere ka Kayonza, wavugaga ko ubuyobozi bwamwambuye Inka yahawe muri Girinka hamwe n'iyayo.

Ryasasa yavuze ko bayimwambuye bavuga ko yayigurishije, ariko we akabihakana.  Avuga ko yari yayihaye umukwe we ngo ayimufashe kuko yari arembye yaragiye kwivuza, nyuma yo gutora agatege akazayisubirana.

Yagize ati: “namaze kurwara nuko umwana wanjye arayimfatira kuko yari iraye iminsi ibiri. Bavuga ngo nayigurishie kandi…! Njyewe nagurisha inka yanjye nahawe n’umubyeyi ? ndasaba ngo inka yanjye munshakire ukuntu mwayingarurira, ikagaruka mu rugo iwanjye.”

Abaturanyi be kandi nabo bemeza ko atigeze agurisha iyo nka. Ndetse  na Rwema Isaac; Perezida w'inama njyanama y'Akagari ka Karambi, yongera ko iyo nka ikimara kwamburwa uwo mukecuru yahawe umuturage wishoboye wanatanze amafaranga ya ruswa.

Rwema yagize ati: “mbere njyanama yaricaye ihamagara Gitifu tumusaba ubusobanuro bw’ibyo bintu. Aratubwira ngo nawe ntabwo yarazi uburyo inka yatanzwe, turamubwira ngo niba utari unabizi, uyu muntu wahawe iyi nka, afite izindi nka! Nasanze afite inka ye iragiwe n’umuhungu we, ikabyara bakagabana. None haravugwa ko iyo nka yagurishijwe n’amafaranga ngo ni ibihumbi 200!”

Gashayija Benone; Umuyobozi w'umurenge wa Murundi, yabwiye Isango Star ko iby'uko Inka yahawe undi muturage ndetse anatanze amafaranga ataribyo, ahubwo ko iyo nka iri kwa mudugudu, aho bategereje amabwiriza azava ku karere, kugira ngo harebwe niba yasubizwa nyirayo cyangwa yahabwa undi.

Ati: “kugeza ubu, inka iri ku muyobozi w’Umudugudu, ibyo bavuga ngo yahawe undi nta n’undi irahabwa. Twarakurikiranye niyo mpamvu tutigeze twihutira kuyitanga, kwari ukugira ngo turebe ko azaza kuko hari ubwo yaba afite ikibazo abantu bakamufasha, aho kugira ngo iyo nka igurishwe. Ariko inka tuyikuyeyo nta wundi twayihaye ahubwo twayiragije umuyobozi w’umudugudu kandi turanayisura buri gihe.”

“Ahubwo twakoze raporo dusaba ubujyanama kuri komite ku rwego rw’Akarere niba iyo nka dushobora kuyimusubiza cyangwa twayihereza undi wishoboreye, undi tukamuha ibindi ashobora kuba yakora.”   

Nubwo Bushayija avuga ko inka ya Ryasasa nta w’undi muntu yahawe, Mudugudu wa Rwinsheke, Bihoyiki Jean Damascene arabihakana. Avuga ko bamubeshyera nta nka afite, ahubwo ikimara kwamburwa uyu mukecuru yahise ihabwa undi muturage.

Ati: “ njyewe nta nka mfite  kuko byabaye kuwa Gatandatu, inka nibwo yavuye kwa Rubagamba iza mu rugo, iwanjye yahamaze iminsi ibiri  nuko ku wa mbere irahava. Nta nka mfite! Yanahise ihabwa undi muturage.”

Abaturage bemeza ko atari ubwa mbere habayeho ikibazo nk’ Iki mu Kagali ka Karambi, bityo gikwiye gukurikiranwa kuko uburyo Mukecuru Ryasasa yayambuwemo inka ye hamwe n'iyayo yari agiye kwitura budasobanutse.

Basaba kandi ko iperereza ku mafaranga yatanzwe kugira ngo iyo nka ihabwe uwishoboye, cyane ko uwabanje gushaka gutanga ibihumbi 50 bayimwimye ahubwo bakayiha uwo watanze menshi.

@Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Feb 20, 2024 - 11:29