
Amwe mu mabandi yitwaje intwaro gakondo agatera akabari yatawe muri yombi
Oct 6, 2025 - 18:27
Polisi yataye muri yombi abantu bane muri batandatu bakekwaho kwitwaza intwaro gakondo zirimo imihoro, ibyuma n’ibibando, bagatera ku kabari gakoreraga mu nzu ya Simbarikure gaherereye mu Mudugudu wa Berwa, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Tumba mu Karere ka Huye, mu ijoro ryo ku Cyumweru ahagana saa munani.
kwamamaza
Nk’uko byatangajwe n’abaturage, ayo mabandi yamenaguye ibirahure by’inzugi z’akabari, bituma bumva urusaku bagahita batabara. Mu gihe cyo gutabara, abantu batatu barimo Nshimiyimana Simon w’imyaka 36, Mporwiki Damian w’imyaka 44 na Nizeyimana Jean Pierre w’imyaka 30 bakomeretse ku mutwe no ku maboko.
Nyuma y’uko abaturage batabaje, Polisi yahise ihagera, itabara abakomeretse ndetse ibajyana ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza i Butare (CHUB) kugira ngo bitabweho byihuse.

Abakekwaho uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, aho bakurikiranyweho ibyaha birimo ubujura, urugomo no gukomeretsa. Ni mu gihe Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane n’abandi bashobora kuba babigiranyemo uruhare.
Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage batanze amakuru ku gihe, ibashishikariza gukomeza gufatanya mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Yanaburiye kandi abacyemera imyitwarire igamije guhungabanya umutekano n’ituze rusange ko nta na rimwe izihanganira uzafatirwa mu bikorwa nk’ibyo, kuko amategeko azakomeza gukurikizwa mu buryo bukomeye.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


