Amerika yasabwe gukora iperereza ku bipirizo byagaragaye mu kirere cy’Ubushinwa.

Ubushinwa bwasabye Amerika gukora iperereza ku mipira y’ibipirizo yagaragaye mu kirere cyabwo mu mwaka ushize w’2022, nyuma yo gutangazako ibyo bipirizo ari ibyo muri Amerika byavogereye ikirere cyabwo.

kwamamaza

Umubano hagati ya Washington na Pekin wongeye kuba mubi nyuma yo kurasa ry'igipirizo cy'Ubushinwa, Amerika yise icy'ubutasi.

Ubushinwa bwashimangiye ko icyo gipirizo cyari icyashakaga amakuru k'ubumenyi bw'ikirere, aho kuba kigamije ubutasi mu bya gisilikare.

Nyuma yaho Hari ibindi bintu bitaramenyekana byarasiwe mu kirere cya Amerika ya Ruguru, nubwo Amerika itabyitiriye Ubushinwa.

Ku wa kabiri, Pekin yikubye kabiri ibirego bidafite ishingiro bivuga ko Amerika yohereje imipira irenga 10 kuva umwaka ushize.

Kuwa kabiri Leta ya Beijing yakubye kabiri ibirego bidafite ishingiro bivuga ko umwaka ishize w'2022, America yohereje mu kirere cyayo ibipirizo birenze 10.

Wang Wenbin; Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga, yabwiye itangazamakuru ko"Amerika yohereje ibipirizo byinshi bizenguruka mu kirere hirya no hino ku isi, izerera mu kirere cy'Ubushinwa n'ibindi bihugu byibuze inshuro 10."

Yongeyeho ko "Uruhande rwa Amerika rugomba gukora iperereza ryimbitse kandi rugatanga ibisobanuro ku Bushinwa."

Nubwo yavugaga atyo ariko Wang ntabwo yatanze ibimenyetso byerekana ko ibipirizo by'Amerika, yavuze ko byatangiye muri Gicurasi (05) 2022.

Mbere, Wang yari yatangaje ko ibyo bipirizo byatangiye kuvogera ikirere cyayo muri Mutarama (01) 2022.

Icyakora Washington yahakanye ibyo Beijing iyishinja, ivuga ko yohereje ibipirizo mu kirere cy'Ubushinwa.

Guverinoma ya Amerika ivuga ko ballon/igipirizo yarashe ku ya 4 Gashyantare (02) cyari icy’ubutasi cy’Ubushinwa ndetse ibisigazwa byakuwe mu nyanja ya Atlantique kugira ngo bisesengurwe.

Ni nyuma y'uko ku wa mbere, ingabo z’Amerika zavuze ko ibyuma by’ibikoresho bya sensor n’ibikoresho bya elegitoroniki byakuwe mu kirere, ndetse n’ibice binini by’imitemeri.

John Kirby; Umuvugizi w'akanama k'umutekano muri White House, yatangarije itangazamakuru ko Amerika itigeze igurutsa ibipirizo by'ubutasi mu kirere cy'Ubushinwa.

Ati: "Ntabwo nzi ikiguruka  na kimwe cyoherejwe mu kirere cy'Ubushinwa".

 Feb 14, 2023 - 12:37