Amerika igiye gufatira ibihano bya Visa abayobozi bakuru b’u Rwanda ibashinja guhungabanya umutekano muri RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye gufatira ibihano bya visa bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda, zibashinja gushyigikira umutwe wa M23 no guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amerika yavuze ko zivuga ko binyuranyije n’amasezerano ya Amasezerano ya Washington hagati ya RDC n’u Rwanda 2025 agamije kugarura amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari.

kwamamaza

Ku wa 6 Werurwe (03) 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yatangaje ko Minisiteri ayoboye izashyiraho politiki yo gukumira visa ku bantu ivuga ko bagize uruhare mu guhungabanya amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Rubio yavuze ko abo bayobozi bashinjwa gukomeza gushyigikira umutwe wa M23 no kutubahiriza amasezerano ya Washington, bigatuma urugomo rukomeza mu burasirazuba bwa RDC ndetse bikabangamira ituze ry’akarere kose.

Amerika yavuze ko impande zose zashyize umukono kuri ayo masezerano zigomba kuyubahiriza byuzuye. Yasabye ko ubuyobozi bwa RDC bwihutira gukuraho umutwe wa FDLR n’indi mitwe iyishamikiyeho. Ni mu gihe u Rwanda na rwo rusabwa gukura ingabo zarwo n’ibikoresho bya gisirikare ku butaka bwa Congo.

Washington ivuga ko kubahiriza ibyo byiyemeje ari byo bizafasha akarere kugera ku mahoro arambye no gukoresha neza amahirwe akomeye k’ubukungu gafite.

Iyo politiki y’ibihano ishingiye ku ngingo ya 212(a)(3)(C) y’itegeko rya Amerika rigenga abinjira n’abasohoka mu gihugu, riha Umunyamabanga wa Leta ububasha bwo kwima uburenganzira bwo kwinjira muri Amerika umuntu wese ubonwa ko ashobora guteza ingaruka zikomeye kuri politiki y’ububanyi n’amahanga ya Amerika.

Amerika yagaragaje ko n’abagize imiryango ya bamwe mu bakuriweho viza  bashobora na bo gukumirwa.

Ibi bije bikurikira ibindi bihano Amerika iherutse gufatira abayobozi bane bakuru ba gisirikare n’igisirikare cy'u Rwanda (RDF), igishinja gufasha M23 mu ntambara imaze igihe mu burasirazuba bwa RDC, ibyo u Rwanda rwakomeje kwamagana kuva kera, icyakora rukavuga ko rwashyizeho ingamba z'ubwirinzi.

 Mar 6, 2026 - 19:36