Amerika na Israel ntibumva kimwe ibyo gushinga leta ya Palestine

Umujyanama wa White House mu bijyanye n’igisirikari, John Kirby, yatangaje ko igihugu cye kizakora ibishoboka byose hakajyaho Leta ya Palestine. Ibi yabitangaje nyuma yaho minisitiri w’Intebe, Benyamin Netanyahu atangarije ko atazemera ishyirwaho ry’iyi leta.

kwamamaza

Neyanyahu yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa kane, avuga ko bishoboka kubwira “Hoya” incuti yawe. Yavuze ko yiteguye guhakanira Leta zunze ubumwe z’Amerika, ko Israel itazemera ishyirwaho rya Leta ya Palestine igihe intambara n’umutwe wa Hamasmuri Gaza izaba irangiye.

Netanyahu yarahiye ko ibitero byo muri Gaza bikomeza kugeza ku ntsinzi yuzuye: gusenya Hamas no kugarura Abisilaheli bafashwe bugwate, yongeraho ko bishobora gufata andi mezi menshi.

Inshuti za Israel, zirimo Amerika bongeye kubyutsa igitekerezo kimaze igihe kirekire kitagarukwaho nk’igisubizo cy’ibibazo by’amakimbirane n’urugomo bidashira mu burasirazuba bwo hagati. Bavuga ko hakwiye gushyirwaho  leta ebyiri, iya Palestine yaturana n’iya Israel.

Gusa Netanyahu yamaze gutangaza ko ibyo atabikozwa. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa kane, yavuze ko Israel igomba kugenzura umutekano ku butaka bwose bwo mu burengerazuba bw’umugenzi wa Yorodani, aha harimo n’icyazaba leta yemewe ya Palestine.

Yagize ati: “Iyi ngingo ni ingenzi, kandi ntiyemera igitekerezo cy’ubusugire [bwa Palestine]. Hakorwa iki? Nabwije ukuri inshuti zacu z’Abanyamerika, kandi nahagaritse ibyo kugerageza ibyo byose byahungabanya umutekano wa Israel.”

Netanyahu yamaze igihe cye kinini muri politike arwanya iyemezwa rya leta ya Palestine. Mu kwezi gushize, yigambye yishimira ko yatumye idashingwa, bityo ibyo yavuze ubu ntibitunguranye.

Icyakora ubusabe bwa Leta zunze ubumwe bwa Amerika bugaragaza ko Netanyahu ari ku gitutu gikomeye, cyane ko umunyanama wa Perezida mu bijyanye n’umutekano John Kirby yamaze gutangaza ko ibyatangajwe na Israel  byashyize igitutu ku butegetsi bwa Biden.

RFI yatangaje ko Kirby yavuze ko Amerika izakora ibishoboka byose Leta ya Palestine igashyingwa, hakabaho leta ebyiri.

Gusa ibi byatangajwe mu gihe na none, mu gisa no kunyuranya kwa Netanyahu na minisitiri w’Ingabo wa Israel, ugerutse gutangaza ko igihugu cye kizakenera imyaka ibiri muri Gaza, ubwo intambara na Hamas izaba irangiye kugira ngo muri icyo gihe hasenywe ibikorwa byose by’uyu mutwe birimo za Tunnel ukoresha ugaba ibitero.

Nimugihe, Netanyahu we yakomeje kugaragaza ko Gaza itazongera guturwa, izagirwa agace katagize aho kabogamiye, nyuma y’iyi ntambara yatangiye ku ya 7 Ukwakira (10) 2023, imaze guhitana abanyapalestine bagera hafi ibihumbi 25, mugihe abarenga ibihumbi 62 bakomeretse.

Nimugihe umuguvizi wa Perezida Mahmoud Abbas wa Palestine yatangaje ko nta mahoro ashobora kubaho cyangwa gutekana mu karere k’uburasirazuba bwo hagati mugihe hatarajyaho leta ya Palestine.

 Jan 19, 2024 - 11:20