
Amerika yahagaritse gusuzuma dosiye z'abakomoka muri Afghanistan
Nov 27, 2025 - 15:41
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse by’agateganyo gusuzuma amadosiye yose y’abanyafghanistan basaba ubuhungiro, nyuma y’igitero cyo ku wa gatatu cyarasiwemo abasirikare babiri bashinzwe umutekano w'umukuru w'igihugu bari ku izamu hafi ya White House. Perezida Donald Trump yavuze ko ari igitero cy'ubugome, urwango n'ubwihebe kandi uwabikoze agomba kubiryozwa kuko kibangamiye umutekano w’igihugu muri rusange.
kwamamaza
Trump yashinje ubutegetsi bw’uwo yasimbuye, Perezida Joe Biden, kuba bwaremeye kwinjiza mu gihugu abafite inkomoko muri Afghanistan, nyuma yaho ukekwaho kurasa abo basirikare ari umwe muri bo. Yahamije ko iki gikorwa kigaragaza icyuho gikomeye muri gahunda z'abimukira, asaba ko hasuzumwa buri munya-Afghanistan wese winjiye muri Amerika mu gihe cya Biden, ndetse n’abandi banyamahanga bose batagira icyo bamariye igihugu.
Perezida Trump usanzwe atumva gahunda z'abimukira, yatangaje ibi nyuma yaho byemejwe ko umugabo ukekwaho kurasa abasirikari babiri akomoka muri Afghanistan yitwa Rahmanullah Lakanwal, w’imyaka 29, wasabye ubuhungiro mu 2024 akabuhabwa muri Mata (04) 2025 mu gihe cy'ubutegetsi bwaTrump.

Nyuma y’uko Perezida avuze kuri iki kibazo, Ikigo gishinzwe Abinjira n’abasohoka (USCIS) cyatangaje ko gusuzuma dosiye zose zijyanye n’abanyafghanistan bihagaritswe kugeza igihe igenzura rishya ry’umutekano rizatangarizwa.
FBI iri gusuzuma ko iki gitero cyaba kidafitanye isano n’iterabwoba mpuzamahanga, mu gihe hagikusanywa ibimenyetso bigaragaza inkomoko n’imvo y’igitero. Icyakora ubutabera bwa Washington D.C. buteganya gutanga amakuru arambuye kuri uyu mugabo kuri uyu wa Kane.
Igitero cyabaye saa munani n’igice ku wa gatatu, ubwo ukekwaho icyaha yarashe amasasu menshi ku basirikare babiri bari bari ku burinzi hafi ya sitasiyo ya Metro ya Farragut West.

Abasirikare bagenzi babo bahise bitabara, bata muri yombi ukekwaho kubarasa nyuma yo kumukomeretsa bikomeye. Abasirikare babiri barashwe, umugabo n’umugore, bari kuvurirwa mu bitaro byo muri ako gace, mu gihe n’ukekwaho icyaha ari mu bihe bikomeye by'ubuzima bwe.
Kugeza ubu, Washington DC yongewemo abasirikare benshi ku mpamvu ubutegetsi bwa Trump bwasobanuye ko bigamije kurwanya ibyaha no gufasha urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka.
Nyuma y'igitero cyagabwe na Rahmanullah Lakanwal cyatumye hongerwa n'imodoka z'abashinzwe umutekano.







kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


