Trump yazamuye umusoro ku bicuruzwa biva hanze ya Amerika: ese byaba ari akaga kuri Africa?

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje umusoro mushya wa 10% ku bicuruzwa byose bituruka hanze y’Amerika, ariko ibihugu bimwe byazamuriwe umusoro urenze icyo gipimo. ibyo impuguke zigaragaza ko bishobora guteza intambara y'ubucuruzi ndetse n'akaga kuri Africa.

kwamamaza

Trump yatangaje iby'iki cyemezo ubwo bari mu birori byabereye mu busitani bwo muri White House, ndetse mu ijambo yakomerwaga amashyi menshi. 

Muri uku kuzamura imisoro, ibihugu 16 byo muri Afurika byashyiriweho imisoro iri hejuru, aho Lesotho ryashyiriweho 50%, Ubushinwa 34%, naho Botswana, Angola, Libya, Afurika y’Epfo na Algeria hagati ya 30 na 37%.

Ku bindi bihugu bya Afurika, birimo u Rwanda n’u Burundi, Trump yashyizeho umusoro wa 10%.

Iri tegeko kandi rizatangira gukurikizwa ku wa 5 Mata (04). Inzobere mu bukungu zivuga ko rishobora guteza intambara y’ubucuruzi, kuko ibihugu byakomwe mu nkokora bishobora kuzamura imisoro ku bicuruzwa by’Amerika, cyane nk'ibigize umuryango w'ubumwe bw'Uburayi n'ibindi.

Ibihugu bya Afurika bisanzwe bikorana na Amerika binyuze mu masezerano ya AGOA bishobora guhura n’ingaruka zikomeye, kuko aya masezerano yemereraga bimwe mu bicuruzwa byabyo kwinjira muri Amerika bitagombye gusora. U Burundi bwakuwe muri AGOA mu 2015 nk'igihano cyo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, naho u Rwanda rukurwamo mu 2018 nyuma yo kuzamura imisoro ku myenda yambawe iva muri Amerika.

Mu 2024, BBC igaragaza ko u Rwanda rwohereje muri Amerika ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 30$, mu gihe u Burundi bwohereje miliyoni 3.7$. Imisoro mishya bivuze ko ibi bicuruzwa bisanzwe bisoreshwa, ubu biziyongeraho 10%.

Mu gihe abayobozi b’u Rwanda n’u Burundi bataragira icyo batangaza kuri iyi misoro, muri Afurika y’Epfo, umuvugizi wa Perezida Cyril Ramaphosa yamaganye iyi misoro avuga ko ari inzitizi ku bucuruzi n'iterambere.

Uretse ibi, Trump yashyizeho umusoro wa 25% ku modoka zose zikorerwa hanze ya Amerika, avuga ko ari uburyo bwo kongera imbaraga ku nganda zo mu gihugu.

Iki cyemezo cyateje impaka mpuzamahanga, abasesenguzi bakavuga ko gishobora guhungabanya ubukungu bw’isi no gukomeza ubushyamirane mu bucuruzi mpuzamahanga. Ibi kandi bizagira ingaruka ku bihugu cyane ibyo ku mugabane wa Aziya na Africa biri mu nzira y'amajyambere.

Gusa Trump siko abibona kuko abifata nko kongera kugarura ubuhangange bwa Amerika binyuze mu kuzamura inganda z' iki gihugu ndetse no gushyiraho amahirwe mashya ku murimo.

Gusa hari n'abavuga ko bishobora gutuma ikiguzi cyo kubaho ku banyamerika gihenda kurusshaho kuko ibicuruzwa biva hanze bishobora guhenda cyane.

 Apr 3, 2025 - 11:06