
Amerika iravuga ko ikomeje ibiganiro hagati y’u Rwanda na RDC
Jan 26, 2024 - 08:53
Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, aravuga ko bazakomeza ibiganiro ku mpande z’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gushakira amahoro akarere ibi bihugu byombi biherereyemo.
kwamamaza
Nyuma y’uko mu minsi ishize, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier, yakiriye Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler.
Kuri uyu wa kane yakiriwe na Perezida w’umutwe w’Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatille uvuga ko bagiranye ibiganiro byagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo ibijyanye n'umutekano no kurushaho guhamya ubufatanye.

Ati "twishimiye umubano mwiza hagati ya Amerika n'u Rwanda, umubano ushingiye kuri byinshi, ku bufatanye, ku butwererane mu bice byinshi, ubukungu, ubucuruzi, ubushoramari, umutekano, imihindagurikire y'ikirere, hari byinshi twishimira ko igihugu cyacu cyagezeho kubera umubano mwiza na Amerika, turifuza ko uwo mubano ukomeza kongerwamo imbaraga kurushaho".
Ku ngingo irebana n’umutekano w’aka karere, Bwana Eric Kneedler, uhagarariye Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, aravuga ko bakomeje kuganiriza abayobozi b’ibihugu by’u Rwanda na RDC, mu gushakira akarere amahoro.

Ati “Mu byukuri nishimiye amahirwe yo kwigira byinshi ku nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, bigamije gushimangira ubufatanye hagati y’inteko yacu n’iy' u Rwanda ifite ibyo twabigiraho. Naho ku birebana n’umutekano mu karere, murabizi ko Amerika ibikora mu nzira ya dipolomasi, rero niyo nzira ikomeje, hamwe n'inshuti zacu z’u Rwanda n’iza RDC”.
Amerika isanzwe ifitanye ubufatanye n'u Rwanda mu mishinga ikubiye mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi, ubukungu n'ubukerarugendo.
Ambasaderi Eric Kneedler yageze mu Rwanda mu kwezi kwa 10 umwaka ushize wa 2023, mu nshingano zo guhagararira Amerika mu Rwanda asimbuye Peter Vrooman wagiye guhagarira Amerika muri Mozambique.
Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


