Amayepfo: Amadini n’amatorero arasabwa gushyira imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Aug 23, 2023 - 11:58
Bamwe mu baturage baravuga ko mu gihe amadini n’amatorero yaba ashyize umuhate mu kurwanya ibiyobyabwenge byabigabanya, cyane cyane mu bari mu kigero cy’imyaka 24 na 64 byugarijwe, nk’uko RBC iheruka kubitangaza. Ibi bigaragajwe nyuma yo kuba hari ababiretse binyuze mu bukangurambaga bwagiye bukorwa n’amadini n’amatorero.
kwamamaza
Ibiyobyabwenge ni kimwe mu bibazo bihangayikishize isi, by’umwihariko u Rwanda. Imibare igaragazwa n’ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima, RBC, yerekana ko urubyiruko ruri mu bibasiwe, aho abangana na 8% babaye imbata yo gukoresha ibiyobyabwenge, muri bo 1.2% bari hagati y’imyaka 24 na 64 bahorana ubusinzi.
Ku rundi ruhande ariko, abakirisitu bo mu madini n’amatorero basanga mugihe ayo matorero yashyira imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge byagira uruhare mu gutuma ibyo bicika.
Bamwe bo mu turere twa Gisagara na Nyamagabe baganiriye n’umunyamakuru wa Isango Star, bavuga ko bahoze banywa ibiyobyabwenge ariko nyuma yo kwakira agakiza babiretse.
Umwe yagize ati:“iyo byagukoronije, kubireka ntabwo wabibasha! Ariko kubera Yesu, Imbaraga z’Imana narabatuwe ku businzi sinkibujyamo. Nyine numva muri njye nifitiye umutuzo n’ibyishimo.”
Undi ati: “igihe nabaga nahingiye nk’inoti 1000Frw, nagenda nakuramo icupa ngasanga 700 Frw kuyahahisha ntibinyemereye. Ikintu nabwira umuntu ukinywa ibiyobyabwenge namubwira akaza agasanga Yesu.”
“biragaragara cyane ko urubyiruko rwinshi rukoresha ibiyobyabwenge bya danger nka za siterego…nyine ibintu nkibyo! Ariko iyo tubahuguye bakaza mu rusengero barabireka.”
“ iyo wanyweye ikiyobyabwenge runaka ugata ubwenge, ushobora kuba uri nk’umusore ukajya ufata abakobwa ku ngufu. Urubyiruko turi muri Yesu tubayeho neza cyane.”
MAKENGA Anastase; Archdikoni mu itorero Angirikani ry’u Rwanda muri Paruwase ya Uwinkomo iherereye mu karere ka Nyamagabe, avuga ko amadini n’amatorero akwiye gusenyera umugozi umwe kugira ngo afashe imiryango kubaho neza ndetse amadini azabashe kugera ku ntego afite yo kuzageza abakirisitu mu ijuru.
Ati: “Imana ifite umugambi mwiza nibyo tukugerageza kubabwira. Ariko kugira ngo bamenye Imana neza ndetse babe abakirisitu byukuli ni uko bava mu byaha aribyo bizamo itabi,inzoga, n’ibindi byose…. bakava mu biyobyabwenge, bakemera Imana ishobora byose bakayikorera, bakagira iterambere.”
“ muri rusange, uyu munsi nabonye…barenga 700. Urubyiruko twabashije kubara rwavuye mu biyobyabwenge ni 208. Mu miryango twabonye abantu 47….”
Mu byo amadini ari gukora kugira ngo agaragaze uruhare rwayo mu kurwanya ibiyobyabwenge mu Ntara y’Amajyepfo, harimo kuba harateguwe ibiterane cy’ivugabutumwa bifite intego yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse no mu muryango nyarwanda, ku bufatanye Compassion International.
Ni ibiterane byitezweho umusaruro, ababikora bemeza ko ugenda uboneka.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


