
Ni we Papa wa mbere wari ubayeho aturutse ku mugabane wa Amerika - Amateka ya Papa Francis witabye Imana
Apr 21, 2025 - 11:31
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yitabye Imana ku myaka 88 y’amavuko nyuma y’igihe yari amaze arwaye indwara z’ubuhumekero.
kwamamaza
Amakuru ava i Vaticano avuga ko Papa Francis yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ku myaka 88.
Karidinali Kevin Farrell, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari ya Kiliziya ni we wemeje urupfu rwa Papa Francis kuri Kiliziya y’i Roma, Casa Santa Marta.
Yabwiye abakristu ati “Bavandimwe n’agahinda kenshi ngomba kubabwira urupfu rwa Papa Fransisco. Ku isaha ya 07h35 muri iki gitondo, Umushumba wa Rome, Francisco, yasubiye mu bwami bwa Data.”
Yakomeje agira ati "Ubuzima bwe bwose yiyeguriye umurimo wa Nyagasani n'Itorero rye. Yatwigishije kubaho mu ndangagaciro z'Ubutumwa Bwiza n'ubudahemuka, ubutwari, n'urukundo rusange, cyane cyane dushyigikira abakene kandi bahejejwe inyuma cyane. Turashimira byimazeyo urugero rwe nk'umwigishwa nyawe w'Umwami Yezu. "
Karidinali Kevin Farrell yasabye ko Roho ya Papa Fransisco yakirwa mu bwami bw’Imana kubera ibyo bikorwa byiza byamuranze.
Papa Francis atabarutse nyuma y’amezi abiri avuye mu Bitaro nyuma yo kumara igihe arwaye indwara zifitanye isano n’ubuhumekero.
Yasaga n’uworohewe kuko no kuri iki Cyumweru cya Pasika tariki ya 20 Mata 2025 yari yatuye igitambo cya Misa.
Papa Francis utabarutse ku 88 yakunze kurangwa n’indwara z’ubuhumekero igihe kinini, ndetse mu myaka ye y’ubuto yigeze kurwara indi ndwara y’ubuhumekero izwi nka ‘Pneumonia’, nyuma igice cy’igihaha kimwe kiza gukatwa.
Amateka ya Papa Francis
Muri Werurwe 2013 nibwo Karidinali Jorge Mario Bergoglio yatorewe kuyobora Kiliziya Gatolika yitwa Papa Francisco. Yasimbuye Papa Benedict XVI wari weguye ku nshingano ze tariki 28 Gashyantare, 2013.
Ubusanzwe yavukiye i Buenos Aires muri Argentine, ku itariki ya 17 Ukuboza 1936.
Yabaye Papa wa 266, afata izina rya Fransisco (Francis) ari we ubisabye kugira ngo ahe agaciro Mutagatifu Fransisco d’Assise.
Icyo gihe yari abaye Papa wa mbere uturutse mu muryango w’Abihayimana b’Abayezuwiti. Ni we Papa wa mbere wari ubayeho aturutse ku mugabane wa Amerika, na papa wa mbere utararerewe ku mugabane w’i Burayi kuva mu kinyejana cya munani ubwo higeze kubaho Papa Gregory III wakomokaga muri Syria.
Mu gihe cye ari Papa yasuye umugabane wa Africa aho yageze muri Sudan y’Epfo no muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ingendo ze zari zigamije amahoro muri ibyo bihugu byayogojwe n’intambara.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


