
Amateka ya Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda witabye Imana
Apr 4, 2025 - 11:47
Ibiro by'Ubuvugizi bwa Guverinoma byatangaje ko Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda yitabye Imana, azize guhagarara k'umutima.
kwamamaza
Mukuralinda yitabye Imana mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali i Kigali, azize indwara y’umutima nk’uko iri tangazo ry'ibiro by'Ubuvugizi bwa Guverinoma ryavuze.
Inkuru y’Urupfu rwe yakomeje guhwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cy’ejo ku wa 3 Mata, ariko amakuru akomeza kuvuguruzanya kugeza kuri uyu wa Gatanu aho byatangajwe burundu ko yitabye Imana.
Mu kwezi k’Ukuboza 2021 nibwo Inama y’Abaminisitiri yemeje Alain Mukuralinda ku mwanya w’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma.
Alain Mukuralinda yavutse mu 1970, yize amashuri y’incuke mu Rugunga, akurikizaho amashuri abanza 8 nyuma y’uko hari habayeho impinduramatwara(Réforme), aza kujya kwiga amashuri yisumbuye i Rwamagana mu Icungamutungo (Economique) imyaka 6, mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka 1990 asoza ayisumbuye abona buruse yo kujya kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda.
Mu kwezi kwa Cyenda ku mwaka 1991, yaje kujya kwiga mu bya Science Politique et Sociale ariko baza kuvangamo abandi biga Sciences Economiques mu gihugu cy'Ububiligi biza gutuma asaba guhindurirwa ibyo yari yahisemo kuko bigaga imibare kandi we ayanga ahita ajya kwiga amategeko.
Ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru Kigali Today yagize ati: “Nangaga imibare cyane ku buryo no kuyitsinda byari bigoye. Dutangiye kwiga rero abandi basubiyemo amasomo ajyanye n’imibare mu minsi makumyabiri baba bayirangije mbona ndasigaye mpitamo kujya guhinduza. Nahise nsaba guhindurirwa kuko iyo wamaraga iminsi mirongo itatu kaminuza igitangira udahinduye ubwo wahitaga ubyiga burundu, mbajije bansaba kujya mu mategeko (Droit) ndangije nza kwimenyereza ibyo nize (stage) i Buruseli nk’uwunganira abaregwa (avocat)”.
Mukuralinda kandi yakoze imirimo itandukanye muri Leta, aho yabaye Umushinjacyaha akaba n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’ u Rwanda, umwanya yavuyeho muri 2015 ubwo yasezeraga by’igihe kitazwi mu bakozi ba Leta.
Nk’umushinjacyaha, yaburanye imanza zikomeye zirimo iz’abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Uretse kuba mu mirimo ya politike azibukirwa kandi ku bikorwa bitandukanye nko kuba yari asanzwe ari n’umuhanzi ndetse agafasha n’abandi bahanzi bakizamuka gutera imbere, akaba yagiraga akabyiniriro ka Alain Muku.
Yaririmbye indirimbo zirimo Gloria ikunze kuririmbwa mu bihe bya Noheri, indirimbo y’Ikipe y’Igihugu Amavubi yitwa ‘Tsinda batsinde n’izindi.
Niwe washinze kandi ikipe yitwa "Tsinda Batsinde" ibarizwa mu cyiciro cya Kabiri.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


