
Amakosa mu itangwa ry’amashami ku banyeshuli batsinze, muri Kaminuza y’u Rwanda hakorwa amavugurura: menya amwe mu makuru y’uburezi yaranze umwaka
Dec 30, 2024 - 13:41
Kuva mu ntangiriro za 2024, Isango Star yagiye ibagezaho amakuru atandukanye agaruka ku burezi arimo amahugurwa y’abarimu, ibijyanye n’ihabwa ry’ibigo n’amasomo ku banyeshuli batsinze ndetse n’izindi mpinduka zagiye zikorwa. Muri iyi nkuru turagaruka kuri amwe mu makuru.
kwamamaza
Abadepite mu nteko ishingamategeko y'u Rwanda basabye inzego z'uburezi kwita ku bibazo bikomeje kubangamira uburezi buhabwa abafite ubumuga nk’uko byagaragajwe na Komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu.
Yagize iti “ahenshi nta mashuli y’uburezi bwihariye, nta barimu babizobereyemo bahagije ariko n’abahari bari muri ariya mashuli y’uburezi bukomatanyije, ntabwo abenshi bahuguwe.”
Icyo gihe TWAGIRAYEZU Gaspard wari minisitiri w’uburezi, ubu wagizwe umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe isanzure, yavuze ko bemera ko urugendo rukiri rurerure.
Yagize ati: “hari ibikorwa byinshi byagiye bikorwa mu bijyanye no gufasha abanyeshuli bafite ubumuga. Ariho twavuye twerekana ibi by’amashuli biri kugearageza kongerwa imbaraga, tukaba twavuze iby’ibikoresho, curriculum zikorwa.”
“Hari akazi kari gukorwa rero, ntabwo ari ikibazo cyibagiranye ariko nongera kwemeranya n’aba honourable ba komisiyo ko akazi kagihari kandi kenshi ariko iby’ingenzi birahari. Ariko hakenewe imbaraga, ubuhuzabikorwa byisumbuye n’ ubushobozi bundi kugira ngo tubashe kugera kuri buri mwana wese.”
Ku rundi ruhande, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uburezi bw’ibanze ku bana bo mu mashuri abanza biga gusoma no kwandika neza ururimi rw’ikinyarwanda, ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze, REB, ku bufatanye n’umushinga USAID TUNOZE GUSOMA, bateguye amasomo agamije gufasha abarimu bigisha mu bigo nderabarezi TTC.
Mugenzi Ntawukuriryayo Leon; Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu muri REB, yavuze ko ari umushinga uzafasha mu kwigisha ururimi rw’ikinyarwanda mu mashuri abanza.
Yagize ati: “mu by’ukuri, uburyo bwo kunoza imyigire n’imyigishirize y’ikinyarwanda, abantu benshi ntibazi agaciro kaba karimo kandi murabizi ko ururimi gakondo, ururimi rwacu iyo turwize neza, tukaruvuga neza bidufasha no kumenya n’andi masomo menshi.”
“buriya rero icyo iyi gahunda idufasha ni ugufasha ba barium bacu bigisha mu mashuli nderabarezi. Murabona ni uruhererekane. Iyo tubonye uyu munsi abarimu bo mashuli nderabarezi bahuguwe neza uburyo bwo kwigisha ururimi gakondo kandi bigisha abanyeshuli bazaba abarimu ejo, urumva ni urugendo tuba dutangiye.”
Mu ntangiriro z’uyu mwaka dusoza kandi, minisiteri y’uburezi yahuguye n’abarimu baturutse mu turere 16 ku myigishirize igezweho isanishwa n’ubuzima.
Bamwe mu barimu bahuguwe bavuze ko bishimiye ayo mahugurwa.
Icyo gihe umwe yabwiye Isango Star ko “ nayungukiyemo byinshi bijyanye no kwigosha bigezweho twongera ireme ry’uburezi bw’abana. Impinduka zirahari kandi nyinshi.”
Mugenzi we wigisha isomo ry’imibare yavuze ko “ byamfashije kumenya neza isomo nigisha n’uburyo naritangamo ku buryo buboneye, buri munyeshuli wese ashobora kuryiga neza kandi akaryumva yifashishije ikoranabuhanga.”
IRERE Claudette; umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi, yavuze ko binyuze muri gahunda yagutse amahugurwa azakomeza gutangwa ariko kandi abarimu basabwa gukoresha neza ubumenyi bongerewe.
Yagize ati: “ntabwo ari ubwa mbere tuyatanze kandi nta n’ubwo ari ubwa nyuma kandi ni no mu masomo atandukanye. (...) dufite abarimu barenga ibihumbi 100 kandi bose bafite ubumenyi mu masomo atandukanye...ni uburyo bumwe bwo kubigisha kandi ntabwo wabigishiriza rimwe. Ariko ntabwo bizahagarara.”
Muri Mata (04) uyu mwaka, Dr. Edward NGIRENTE; Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, yatangarije abagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda ko hakozwe amavugurura muri Kaminuza y’u Rwanda, agomba gutangirana n’umwaka w’amashuri. Mu mavugurura yakozwe harimo Kwimura Koleji y’Ubuvuzi n’Ubuzima ikava i Remera mu mujyi wa Kigali, ikajyanwa mu Karere ka Huye.
Icyo gihe, Minisitiri w’intebe yavuze ko „umwana utangiye kwiga ubuganga umwaka utaha azaba ari i Huye niho ishuli riri, niho ubuyobozi buri. Ubundi kujya kwimenyereza umwuga, abazaza i Kigali bazabacumbikira hariya nta kibazo. Uko gukenerwa ko kujya gukora ku bitaro bimenyereza, bo bazakomeza bazenguruka, ndagira ngo izo mpungenge zishire, ntabwo inzu ya Remera iravamo abantu.”
Iki cyemezo kitanyuze abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda muri iyi Koleji kuko bari bahamaze imyaka mike. Bavuze ko mbere yo gufata iki cyemezo guverinoma yagombaga kubanza kubaganiriza nk’abagenerwabikorwa, kubera impungenge zo kutazabonera ibikorwaremezo byifashishwa mu myigire yabo ku gihe ubwo bazaba bageze i Huye nyamara aho bigiraga bari bamaze kwiyubaka.
Umwe yagize ati: „nkatwe abagenerwa bikorwa ntabwo kucyishimiye neza. Kuza bafata ibyemezo bihutiweho batabajije abagenerwabikorwa, icyo kintu ntabwo aricyo. Bagakwiye kuza bakabanza bakabaza abanyeshuli bagatanga ibitekerezo noneho nyuma bikazashyirwa mu bikorwa.”
Undi yagize ati: „ ikintu kiri kutugira ni ugutekereza ko tutazabibona i Huye kandi urumva ko bitaba byiza ku myigire yacu.”
Hashyizweho icyiciro cya gatatu cya kaminuza ku biga imyuga n’ubumenyingiro
Muri Gicurasi (05) uyu mwaka, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hagiye gushyirwaho icyiciro cya 3 cya kaminuza ku biga imyuga n’ubumenyingiro.
Ibi byatangajwe ubwo hatangwaga impabushobozi ku nshuro ya 7 ku banyeshuri basoje amasomo y’ubumenyingiro u barangije amasomo muri za IPRS hirya no hino mu gihugu.
Icyo gihe Ministiri w’Intebe, Dr Eduard NGIRENTE, yasabye abanyeshuri 3024 bashoje icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza mu mashuri makuru yigisha Imyuga n’ubumenyingiro kuzabyaza umusaruro ubumenyi bavanye ku ishuri.
Yagize ati: “ndagira ngo mbabwire yuko gahunda ya guverinoma y’u Rwanda ari uko muri uyu mwaka w’amashuli utaha Btech zizaba ziboneka kuri koleji zose zigize Rwanda Polytechnique.”
“ikindi nagira ngo nibutse ababonye impamyabumenyi uyu munsi, abenshi ni urubyiruko ariko nanone ubumenyi mufite mubukoresheje nabi bwakwangiza igihugu. Rero turifuza urubyiruko rufite ubumenyi bwinshi ariko bujya mu murongo wo guteza imbere i gihugu, ubumenyi bufasha amajyambere yanyu ku giti cyanyu, ubufasha imiryango yanyu n’igihugu muri rusange mu majyambere tuganamo.”
Muri Kamena (06) uyu mwaka w’2024, Minisiteri y’uburezi ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) hatangijwe ku mugaragaro isuzumangiro ku banyeshuri barangije ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye ya tekiniki mu gihugu hose. Atangiza aya masuzuma ngiro, umuyobozi mukuru wa NESA yasabye abanyeshuri kugaragaza ibyo bashoboye kuko batorezwa kuva mu mashuri binjira ku isoko ry’umurimo.
Yagize ati: “ubu tugeze mugihe abanyeshuli bagomba kwerekana umusaruro wabo barangiza icyiciro cy’amashuli binyuze mu bizamini bya Leta. Uyu munsi ni nk’umunsi dutangiyeho ibizamini bya Leta bitangirana n’amasuzumangiro. Yatangiriye mu mashuli ya technique ya secondaire.... muri ayo masomo mboneza mwuga dutanga, iyo umunyeshuli atayatsinze, iyo adatsinze kino kizamini ku manota yo hejuru ni ukuvuga ku manota 70 % ntabwo tumuha certificate kuko icyo aba ategerejweho kujya gukora ku isoko ry’umuriro agomba kukigaragaza. Icy’ingenzi muribo ni ubwo bumenyi ngiro kurusha cyane buriya bumenyi bundi baba barize.”
Naho mu ntangiriro za Nyakanga (07), mu gihugu hose hatangiye ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza. Abitangiza ku mugaragaro, uwari minisitiri w’uburezi, Gaspard TWAGIRAYEZU, yasabye ababyeyi gufasha abana kwitegura neza ibizamini ndetse bakanabafasha kuruhuka.
Yagize ati: “mu yindi myaka twajyaga tugira ibibazo bya Covid, aho hari igihe abanyeshuli batigaga ariko uyu mwaka nta kibazo kidasanzwe cyabaye, tukaba twizera ko aba banyeshuli bose bateguwe neza kandi ibizamini bari bukore bizagenda neza. Ari abarimu bagenda biyongera, amahugurwa n’ibikoresho bigenda byiyongera, nk’iyo tureba amasuzuma agenda akorwa, ibyo dukora, umusaruro ugenda wiyongera. Tukaba twizera ko uyu mwaka tuzabona ibirenze ibyo twabonaga mu myaka ishize.”
“icya mbere dusaba ababyeyi ni ugufasha abanyeshuli kugera ku ishuli ku gihe kugira ngo ibizamini bitangirire ku gihe kuko nk’uko mubizi iki ni ikizamini gikorwa rimwe mu mwaka, bikaba bisaba ko abanyeshuli bacyitegura kandi bakagikora neza. Ni ukubafasha kwitegura bari mu rugo, bagasubiramo ariko nanone bakanaruhuka.”
Hagaragaye amakosa mu itanga ry’amashami ku batsinze
Nyuma y’ikorwa y’ibi bizamini, muri kanama (08), 2024, nibwo minisiteri y’uburezi MINEDUC ifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, byatangaje amanota y’ibizamini bya leta bisoza mashuri abanza ndetse ay’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye 2023.
Mu banyeshuri bo mu mashuri abanza, abakobwa batsinze ku kigero cya 97% mu gihe abahungu batsinze kuri 96.6%. Naho abatsinzwe bakaba baranganaga na 3.2%.
Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abahungu batsinze ku kigero cya 95.8% naho abakobwa batsinda kuri 92%.
Uyu mwaka kandi akaba aribwo ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, cyashyizeho uburyo bushya bwo kubara amanota y’abakoze ibizamini bya leta.
Mu itangazwa ry’aya manota habayeho kutavuga rumwe ku itangwa ry’ibigo abana bagombaga kujya kwigaho ndetse n’amashami abari barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bagombaga kujya kwigaho, aho abanyeshuri ndetse n’ababyeyi bavuga ko bahawe amashami atajyanye n’ibyo batsinze.
IRERE Claudette umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC akaba yaravuze ko biterwa no kutagira imyanya ihagije mu mashuri bigatuma batanga ibigo n’amashami biterwa n’imyanya ihari.
Ku rundi ruhande, ubwo abanyeshuli batangiraga amasomo y’igihembwe cya mbere cy’umwaka 2024/2025, kuwa 09/09/2024, hari abanyeshuri binubiye kubura imodoka zibageza ku mashuri ndetse bamwe bakaba baramaze iminsi kuri stade ya Kigali Pele Stadium, kugeza ubwo hari abo byabaye ngombwa ko NESA ibacumbikishiriza mu bigo by’amashuli.
KAVUTSE Vianney Augustine ukuriye ishami rishinzwe ubugenzuzi muri NESA yasobanuye ko icyo kibazo cyatewe ahanini n’uburangare bw’anabyeshuli bamwe batubahirije iminsi yabo yo kujya ku ishuri.
Yagize ati: “abana batinze kugera aho bafatira imodoka. Hanyuma ikindi kintu, urabona ko abana bagombaga kugenda ku wa gatanu ntibaje, abagombaga kugenda ku wa gatandatu ntibaje...abenshi baza ku cyumweru. Babe strict bakurikize ingengabihe yacu.”
Minisitefi y’uburezi yahinduriwe Umuyobozi
Kuwa 11 Nzeri (09) 2024, nibwo Perezida wa Republika y’u Rwanda, Paul KAGAME, yagize Joseph Nsengimana minisitiri w’uburezi. Nsengimana yasimbuye Twagirayezu Gaspard wagizwe umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe isanzure,wari warabaye minisitiri w’uburezi mu mwaka w’ 2023.
Nsengimana yarahiriye izi nshingano kuwa 13/09/2024, mu muhango wo kurahira, Perezida wa Republika yabwiye minisitiri mushya ko kuyobora uburezi atari inshingano zimureba wenyine ahubwo hakwiye kubaho ubufatanye.
Yagize ati: “inshingano Nsengimana amaze kurahirira ndagira ngo mbamenyeshe ko atari inshingano zo kureba wenyine, ni inshingano itureba twese nk’igihugu n’abandi bayobozi mu zindi nzego tugomba gufatanya kugira ngo uburezi bwacu bushingirwaho na byinshi bushobore gukomeza gutera imbere.”
“ aho tugeze ni heza, ntabwo twasubira inyuma ahubwo duhera aho ngaho bimeze neza tukifuza ko byatera imbere kurushaho. Ubwo niyo nshingano ufite, nibwo buremere bwayo. Ariko nkuko nabivuze tuzafatanya twuzuze inshingano tugomba kuzuza.”
Nyuma y’igihe gito amashuri afunguye, mu bigo by’amashuri bitandukanye cyane cyane abanza, hagiye hagararaga ikibazo cy’ubucucike bukabije bw’abana, aho abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bavugaga ko ari ikibazo kibangamiye imyigire y’abana.
Banavuze ko iki kibazo gikomeye gishobora kugira ingaruka ku ireme ry’uburezi.
Umurezi umwe yagize ati: “iyo hashyushye bashaka kwisanzura ntabwo byemera kuko dufite abana benshi. Kuzenguruka abana bageze kuri 60 biratugora muri ya minota 40 y’isomo tuba tugomba gukora. Kubakosora nabyo ni ikindi kibazo kandi aba bana batoya biba bisaba ko tubakosora ngo tumenye ubwo byananiye tubashe kumufasha byimbitse ni uwagerageje. Barakopera rero ku buryo bukomeye. Wa wundi ufite integer nkeya ntitubona uburyo bwo kumwegera ku buryo nkuko tubishaka.”
Undi ati: “igisubizo kirambye twakibona igihe babasha kutwubakira ibyumba bihagije.”
Abayobozi b’ibigo by’amashuli banza ya leta basabye kongererwa abayobozi
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza bya leta mu Rwanda, barinubira imvune bahura nazo mu kazi kabo kubera gukora bonyine. Basabye ko bakongererwa umubare w’abakozi bari mu buyobozi kuko bo ubwabo hari service badatangira ku gihe.
Umuyobozi umwe yagize ati: “primaire ni ikigo kandi kigomba gutanga uburezi. Baca umugani mu Kinyarwanda ngo umwana apfa mu iterura. Utitaweho ari muri primaire ntabwo azitabwaho ari muri secondaire. Niba secondaire bayigenera staff y’abantu bageze kuri 5, abo bantu bose bari kuri secondaire bakagombye kureba urwego rwa primaire. Ntabwo diregiteri yagakwiye gukora iyo mirimo wenyine. Bakwiye kureba kugira ngo tubone ba secretaire comptable cyangw aundi mustaff wunganira diregiteri.”
Undi ati: “ ingaruka ni uko igihembwe gishobora kurangira utageze ku barium bose kandi inshingano z’umuyobozi w’ishuli, icya mbere ashinzwe ni ukureba imyigishirize.”
“ icyifuzo cyacu ni uko twahabwa cyane cyane abakontabure, abashinzwe amasomo nuko bakadufasha.”
Icyakora Minisiteri y’uburezi yavuze ko icyo kibazo kizwi kandi kizakemuka.
Nanone Kuwa 15/11/2024 nibwo minisiteri y’uburezi ifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA byatangaje amanota y’ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye.
Minisiteri y’uburezi yasobanuye ko impamvu umubare w’abatsinze wagabanutse ugereranyije n’abakoze mu myaka yabanje ari uko hari gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi kuburyo niyo hatsinda bacye baba batsinze neza ariko bikazagenda bizamuka bijyanye na gahunda ya leta y’ubukungu bushingiye ku bumenyi
Mu ntangiriro z’Ukuboza 2024, ubwo hizihizwaga umunsi wa mwarimu, Guverinoma y’u rwanda yashimiye uruhare rwa mwarimu mu iterambere ry’igihugu no gutoza indagagaciro abana b’igihugu ndetse ibizeza gukemura zimwe mu nzitizi zikigaragara muri uwo mwuga.
Nimugihe abarimu bavuze ko hari ibikibagora mu mirimo yabo yo kwigisha
Ku rwego rw’igihugu, uyu munsi mpuzamahanga wa mwarimu wizihirijwe mu mujyi wa Kigali.
@ Angeline MUKANGENZI/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


