Amajyepfo: Hari impinduka zikomeye ziri mu kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza.

Ubuyobozi bw’intara buravuga ko hari impinduka mu kwishyurira mituweri abatishoboye, aho imiryango 33 139 ari yo izishyurirwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2023-2024, ivuye ku miryango 124 914.

kwamamaza

Kugeza ubu, Intara y’Amajyepfo ituwe n’abaturage basaga 3 000 000. Kimwe n’ahandi mu Rwanda, iyi ntara ifite abaturage bahabwa ubufasha burimo ubwo kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza, inkunga y’ingoboka ihabwa abasaza n’abakecuru batishoboye, ndetse n’ubundi bunyura muri VUP.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice KAYITESI avuga ko  muri uyu mwaka w’imihigo wa 2023-2024, umaze ukwezi kumwe utangiye, uburyo bwo gufasha abaturage batishoboye bwahindutse, kandi n’umubare wabo wagabanutse.

Yagize ati: “Twari dufite abaturage 124 914 bari mu miryango 56 180 yo mu ntara y’Amajyepfo, nibo bishyurirwaga na Leta mituelle de santé. Kuri ubu, tuzishyurira gusa abantu 33 139.”

Guverineri Kayitesi avuga ko kugeza ubu abaturage bacukijwe nta kibazo bafite, ati: “icyo navuga gishimishije kurushaho ni uko aba baturage bacukijwe mu bijyanye no kwishyurirwa mituelle de santé, ubu bageze ku kigero gishimishije biyishyurira, nta kibazo bagize kuko twabanje gukererezwa nuko system yatinze gufunguka ariko rwose barishyura neza, kugeza ubu, nta bibazo bidasanzwe turakira."

Guverineri Kayitesi anavuga ko muri uku kugabanya umubare w’abahabwa ubufasha, byagaragaye ko hari n’amanyanga yagiye akorwa, cyane cyane mu bufasha bwahabwaga abagore batwite n’abonsa.

Icyakora avuga ko ibyo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwaratangiye kubikurikirana.

Ati: “raporo yakozwe yagaragaje ko harimo abagenerwabikorwa batari babikwiriye bagiye muri iyi gahunda, ndetse barimo gukurikiranwa n’urwego rw’ubugenzacyaha, ubwo twareka tukazareba ikizavamo.”

“Ikindi ni uko nkatwe ubuyobozi n’uturere turi kugenda dusubira inyuma, tureba abo twafashije kuko ni abantu bazwi bari muri system. Harimo bimwe twagiye tubona ndetse twanakwishimira ko harimo abateye imbere bahereye kuri ya nkunga. Ugasanga umuntu hari ibyo yabonye agenda aguramo amatungo, yiteza imbere ariko hakaba ikibazo ko atigeze ashaka gucuka cyangwa kuvuga ngo iyi nkunga ndabona ntakijyanye nayo reka nyiveho! Abo turababona ariko ukabona hari n’abagiye bayibona mu buryo bw’amanyanga, bakajya ku rutonde batari bakwiriye. Ibyo ngibyo urwego rwa RIB rurimo kubikurikirana, ndetse no mu turere twose tugize intara y’Amajyepfo, twazategereza ibizava mu bugenzuzi.”

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buvuga ko mu turere 8 tuyigize, habaruwe abaturage basaga 347 381 nk’abazahabwa ubufasha, yaba ubuvuye muri Leta, cyangwa mu bafatanyabikorwa binyuze muri gahunda yo guha umuntu ubufasha mu gihe runaka ariko akazacucutswa.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/Y9WF3Bdt-4g" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" allowfullscreen></iframe>

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Intara y’Amajyepfo.

 Aug 11, 2023 - 11:12