
Amajyepfo: Bimwe mu bigo by’amashuri bikoresha amazi atujuje ubuziranenge
Dec 16, 2024 - 10:08
Mu ntara y'Amajyepfo, abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abarezi barasaba ko bahabwa ibigega bitunganya amazi bizwi nka “Smart Tank” kuko hamwe bagikoresha ay’imvura mu gikoni kandi atujuje ubuziranenenge, ndetse abana bamwe bakanayanywa kuko nta yandi aba ahari.
kwamamaza
Ikibazo cy'amazi agaragazwa nk'atujuje ubuziranenge, akunze kuba ari ay'imvura ari mu bigega bya plastic, abana bayifashisha boza ibyo batwaramo amafunguro bayavana mu gikoni, bakanayogesha amasahani bariraho ayo mafunguro.
Mu bigo by'amashuri kandi ngo hari n'aho aya mazi y'imvura yifashishwa mu gikoni boza ibitekwamo amafunguro, baronga imboga, n’ibindi.
Bitewe n'uko hari ibigo amazi asanzwe ya WASAC hari aho aba ataragera cyangwa akaboneka rimwe na rimwe, abanyeshuri nabo bakagorwa no kubona amazi asukuye banywa, nabyo bikaba imbogamizi nkuko abarimu bo mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru babigarukaho.
Umwe ati "birakwiye kongera ubuziranenge bw'amazi, hari ibigega bijya bikorwa byiza bisukura amazi smart tank, biriya bigega tubifite mu mashuri byadufasha kuko byatuma n'abana banywa amazi meza naho ubundi usanga abana banywa amazi mabi kandi byongera ingaruka mbi cyane cyane mu kurwara inzoka".
Umukozi mu kigo cy'igihugu gitsura ubuziranenge Hakizamana Naivasha Bella, avuga ko nabo iki kibazo bakibonye, ariko mu bufatanye n'inzego zitandukanye bakigikorera ubuvugizi ariko ngo hagati aho ibigo by'amashuri n'ababyeyi bikwiye gushaka igisubizo kizunganirwa na leta.
Ati "ubuziranenge bw'amazi ubundi bivuga ko amazi agomba kuba ari amazi meza, amazi atarimo ikintu cyose cyahungabanya yaba mu mikorere y'isuku cyangwa se mu guteka, ku bigo by'amashuri bidafite ibikorwaremezo bijyanye no kubona amazi meza, ni ubuvugizi duhora dukora cyane cyane mu migambi twagiye dutanga, no mu ntego dufite ni ukuzamura abantu bose bakabona amazi, kuba bose bagerwaho n'amazi meza".
Akomeza agira ati " aho amazi meza ataragera dukora ubuvugizi ariko tunabasaba kugira ubufatanye n'ababyeyi kuko ibigo by'amashuri ntabwo bigomba gutegereza ko leta ibasha kubagezaho amazi, bashobora nabo gufata iya mbere bakaba bakorana n'ababyeyi bakarebera hamwe uburyo ayo mazi meza yabasha kugera ku bigo by'amashuri abana bakayakoresha".
Ikigo cy'igihugu gitsura ubuziranenge, kimaze iminsi mu bukangurambaga bushishikariza abafite aho bahurira n’uruhererekane rwo gutegura ibiribwa bihabwa abana ku mashuri, basabwa kubahiriza amabwiriza y’ububuziranenge. Ibi ngo bikazagira uruhare runini mu burizi bw’abana, rurimo no kubarinda indwara zirimo ziterwa n’umwanda, iz’imirire mibi n’igwingira n'izindi.
Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Amajyepfo
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


