Amajyepfo: Barembejwe n’inzara iri guterwa n’ibiciro biri ku isoko!

Abaturage bo mu turere twa Huye na Gisagara baravuga ko bugarijwe n’inzara iri guterwa n’ibiciro by’ibiribwa bihanitse ku isoko. Bavuga ko nugihe nta gikozwe ubuzima bwabo bushobora kurushaho kujya mu kaga kuko nta n’uwabona aho asoroma igishogoro kuko ibishyimbo byumishijwe n’izuba. Ubuyobozi bw’iyi Ntara ntibwemeranya n’abavuga ibi, buvuga ko ufite ikibazo yakwegera ubuyobozi.

kwamamaza

Umunyamakuru w’Isango Star yatembereye mu turere twa Gisagara na Huye mu rwego rwo kureba uko inzara ihagaze.

Urugendo rwe rwahereye mu Murenge wa Huye, aho umuturage wa mbere yamusabye kujya kumwereka mu rugo uko byifashe, maze mu kugerayo yasanze ibyo atekamo bisa n’ibidaherukamo amafunguro.

Kimwe na bagenzi be bavuga ko inzara itaboroheye bitewe n’ibiciro bihanitse by’ibiribwa.

 Ati: “Inzara imeze nabi pe! nonese wahahisha iki utabonye ikiraka!? Noneho ubu ntahantu wajya guca incuro!dufite inzara, turashonje.”

Undi ati: “ Nk’umuhinzi arakorera igihumbi, icyo gihumbi wagihahisha iki se!? mironko y’ibishyimbo ni 2 000Frw, ikiro cy’ifu ni amafaranga 500, ikiro cy’umuceri ni 1 200Frw, ubwo murumva turi hehe? Ndakubwiye ngo uyu munsi baraburara kuko inzara iratwishe.”

Aba baturage bo mu karere ka Huye bahuje iki kibazo na bagenzi babo bo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save.

 Mubo twaganiriye, umwe yagize ati: “Ku izina ry’Imana, inzara iratumaze! Abana bava ku ishuli ntibabone icyo kurya ndetse nk’iwanjye uhagiye wasanga nta n’ikilo cy’ibishyimbo! Nibarebe icyo badufashisha kuko nibatabikora turapfa…muri Gisagara, inzara iratumaze pe! dore ibyo twahinze byabaye amakara.”

Undi ati: “Mu karere ka Gisagara bimeze nabi! Nkanjye mu rugo, turi abantu batanu kandi turabwirirwa. Gisagara inzara iratumaze kuko nta kintu turiho namba! Nta kijumba, nta bishyimbo,…”

Kayitesi Alice; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo,  avuga ko muri rusange abaturage nta nzara bafite kuko no mu bayitaka harimo abejeje imyaka.

 Ati:”Ntabyo numvishe uretse kuba twaragize ikibazo cy’amapfa agaragara, ashobora kuba ari umuturage umwe wagira ikibazo cyo gusonza, wenda abantu bakomeza bagakurikirana ariko nta kibazo cy’inzara dufite mu ntara y’Amajyepfo.”

“ abaturage bari bagifite ibihingwa, ngira ngo nka Gisagara ho barejeje cyane!”

Nubwo uyu muyobozi atemeranya n’aba baturage bavuga ko bafite inzara, ku ruhande rwabo bemeza ko kuba bamwe mu bayobozi bavuga ko badashonje hari impamvu.

Umwe ati: “Abayobozi niyo wabibabwira ntabyo baba bitayeho kuko hari igihe bo baba bafite uko bigenza mu ngo zabo.”

 Undi ati: “ Leta ntabyo izi, babibwirwa n’iki se ko bo baba bariye” “ nk’uwo muyobozi ari mu modoka ye, afite umuceri mu nzu, afite ubugali, kawunga…afite byose ariko ntamenya ko njyewe nshinje. Kandi njyewe [inzara] irimo iransha amabere!”

“ ni gute umuntu warariye amenya ushonje!? Iyo umuntu yaraye neza mu rugo rwe, amenya ko kwa kanaka iwe bicika!? Umuntu ukorera amafaranga wenda ahembwa miliyoni, Magana ..n’ukorera inoti 1 00frw urumva bagendana?! Kurya duhashye birakomeye.”

 N’ubwo ubwo bimeze gutya, ikigaragara ni uko aho unyura mu bice by’iyi ntara imyaka nk’ibishyimbo usanga bimwe byaranze kumera kubera izuba ryacanye igihe kinini, n’aho byameze byumye imburagihe.

@ Rukundo Emmanue/Isango Star-Amajyepfo.

kwamamaza

  • ka
    ka
    Babafashe kubona imigozi y'ibijumba, bahinge mu mibande n'imusozi impera z'Ukuboza bazaba basarura. Kandi ubutaka bwose buhingwe nta hasigaye umusaruro uzabaramira bidatinze. murakoze
    2 years ago Reply  Like (0)

 Nov 17, 2022 - 15:02