
Amajyepfo: babangamiwe no kuba Banki z'imirenge SACCO zikibagora mu kubona inguzanyo
Jan 22, 2025 - 13:38
Bamwe mu baturage bo my ntara y’Amajyepfo baravuga ko babangamiwe no kuba Banki z'imirenge SACCO zikibagora mu kubona inguzanyo, kuko n'inguzanyo y'ibihumbi 100 igenewe abatishoboye, ihabwa abishoboye. Ni mu gihe abacungamutungo ba za SACCO bavuga ko abaturage bakwiye kugana inzego z'ibanze zikabafasha kuyabona.
kwamamaza
Umwe mu baturage bo mu Ntara y'Amajyepfo agaragaza ko n'ubwo SACCO zabegerejwe ngo zibafashe kubona inguzanyo biborohye biteze imbere, ariko zikibagora mu guhabawa iyo nguzanyo. Yaba ku bafite imishinga no mu kubaha amakuru yimbitse ajyanye n'uko bayihabwa.
Ibi byiyongeraho ko n'amafaranga ibihumbi 100 leta n'abafatanyabikorwa bayo bashyira muri za SACCO ngo agurizwe ab'amikoro make biteze imbere bakora imishinga mito ibyara inyungu, nayo ngo imitangire yayo yagizwe ubwiru, hamwe na hamwe agahabwa abifashije.
Yagize ati: “ibyo bihumbi 100, reka reka! Nta n’ubwo tuyazi. Twe twumva ko SACCO iba ku murenge, ibyo ntabyo tuzi, kuva nagera hano, maze imyaka 20 na...! ni abakire, njye ntibayampa.”
Undi ati: “njyewe bayampaye nayakoresha kuko urabona ntabwo ndarengerana ku buryo ntakora. Ariko ntabwo nzi inzira binyuramo kugira ngo ayo mafaranga nyabone. Simbizi, ariko ubwo abayatanga nibo bazi abo bayaha! Nonese umuntu yananirwa no kurangura ibase y’inyanya? Niba aba yaraje kuduteza imbere, natwe batubwira inzira zo kunyuramo atihariwe na bamwe nuko natwe tukabona uko twakwiteza imbere.”
Ku rundi, izi mbogamizi abaturage bagaragaza ntibazemeranyaho n'abacungamutungo ba za SACCO. Abacungamutungo bavuga ko n'inguzanyo batanga yiyongereye ahubwo abaturage bakwiye kugana inzego z'ibanze zikabafasha kuyabona.
UWIRAGIYE Donatha; uyobora SACCO ya Mukingo yo mu Karere ka Nyanza yagize ati: “ sinzi impungenge baba bafite zo kubona inguzanyo ariko ngereranyije aho urwego rw’imari rugeze ubu, igipimo cy’inguzanyo cyarazamutse cyane. Mu mezi 18 ashize, cyikubye inshuro zirenga 4, ninako n’abasabye inguzanyo bazamutse mu bigo by’imari.”
“ ngira ngo ayo mafaranga 100 y’inguzanyo, ntabwo ari SACCO iyatanga. Ayo mafaranga ni aya VUP. Mbere yacungwaga na SACCO ariko ubu yagiye ku rwego rw’Imirenge. Imirenge n’Akarere nibo bayacunga bakayaha abagenerwabikorwa baturutse mu midugudu, aba abitse muri SACCO.”
“umuturage ayasaba kuva ku Mudugudu nuko bamwemeza akajya ku Kagali, naho bakabemeza. Umurenge wo ukora urutonde, ni nko kutuhereza ngo aba bantu twabemereye inguzanyo nimubashyirire kuri compte zabo ibihumbi 100, na 200 barayatanga ariko ubu ariya mafaranga ntabwo akiri mu micungire ya SACCO. Nayo batari bishyuye twayasubije Akarere.”
Abaturage basaba ko inzego bireba zakurikirana imikorere ya za SACCO ku bijyanye n'imitangire y'inguzanyo kugirango igenamigambi riba ryakozwe n'igihugu rijyane n'ishyirwa mubikorwa bityo icyari kigamiriwe kigere ku ntego.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


