
Amajyepfo: Abahinzi babangamiwe n'indwara ya " Muhuha" yibasiye imyaka
Nov 20, 2024 - 09:41
Mu ntara y'Amajyepfo, abahinzi baravuga ko babangamiwe n'indwara yitwa "Muhuha" yibasiye imyaka yabo nk'ibirayi n'ibishyimbo, bagasaba ko inzego zibishinzwe zabafasha kuyirwanya hirindwa igihombo n'inzara bashobora kuzahura nabyo.
kwamamaza
Muri iyi ntara y'Amajyepfo, abahinzi bagaragaje imbogamizi yo kuba imyaka yabo nk'ibirayi n'ibishyimbo irwaye indwara bo bita Muhuha, ibibateye impungenge z'uko nta gikozwe ngo irwanywe bishora kubatera igihombo n'inzara mu bihe bizaza, bigajemo abo mu turere twa Huye na Gisagara n'ubwo no mu tundi turere 6 dusigaye, naho ngo igenda ihagaragara.
Umwe ati "Muhuha irahari, iza mu bigori no mu birayi, iyo ndwara iyo ije mu birayi ubona cyumye ukagirango kireze wasesa ugasanga ntakiriho ugasangamo agakoko kizingazinze ariko Muhuha, iratubangamiye kubera ko iyo ikirayi cyumye ntabwo uba ukigiye gusarura iraduteza inzara, bareba uburyo batubonera umuti wayo ku buryo twashyiramo wenda ikavamo".
Mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi (RAB) Umuyobozi muri porogaramu ishinzwe kurwanya indwara n'ibyonnyi mu bihingwa, Dr. Athanase Hategekimana yavuze ko ikibazo bakimenye bityo abahinzi basabwa gukoresha ifumbire iboze neza, bakanavomerera imyaka yabo.
Ati "icyo kibazo twarakimenye, ni agasimba kaba mu butaka kagira amaguru menshi ubusanzwe ako gasimba ntabwo kangiza tukita inshuti y'abahinzi kuko gafasha mu gushwanyaguza ibintu biri mu butaka, ibyatsi no gufasha mu gokora ifumbire iboze neza ariko muri iyi minsi bigendanye n'ihindagurika ry'ibihe bigaragara ko kagenda kangiza imyaka, byagaragaye ko ahantu kibasira cyane ari ku bantu bakoresheje ifumbire itaboze neza cyangwa se abantu bateye igihingwa cyabo badakoresheje ifumbire y'imborera".
Akomeza agira ati "inama tubagira nuko bagomba gukoresha ifumbire y'imborera iboze neza, ababasha kuvomerera bagerageza kuvomerera ibyo byose bishobora kugabanya utwo dukoko to mu butaka".
Aba bahinzi bavuga ko iyi ndwara ya "Muhuha" babona igenda irushaho kwiyongera mu myaka yabo, ku buryo banahangayikishijwe n'uko ishobora kuzabatera inzara mu bihe biri imbere.
Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Amajyepfo
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


