Amajyepfo: Abikorera barasabwa kudacika intege mu gushora imari.
Aug 22, 2023 - 10:18
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda iravuga ko abikorera nta gikwiye kubaca intege kuko n’ibyari inzitizi kuri bo byakuweho. Ibi byagarutsweho mu imurikagurisha riri kuba ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, ryahuje abikorera basaga 100 n’inganda 28.
kwamamaza
Kuva mu cyumweru gishize, mu Ntara y’Amajyepfo hari kubera imukagurisha riri ku rwego rw’Intara ryitabiriwe n’abikorera biganjemo abacuruza ibifite umwihariko wo gukorerwa mu Rwanda.
Abaryitabiriye bari kuvuga ko bari kubona abakiriya ndetse n’abari kugaragaza umwihariko nk’uwo gukura abantu mu bukene.
Umwe mu baganiriye n’Isango Star utunganya ikawa, yagize ati: “Expo nk’iyi ituma ikawa yacu ibasha kugera ku isoko ikamenyekana cyane ku bwiza bwayo n’uburyohe bwayo. Dufite abakiliya benshi, nk’ubu aka kanya tubonye umunyakoreya amaze kuduha commande y’ikawa 20, ikawa imwe tuyigurisha ibihumbi 8, tuzajya gusoza amafaranga tuyabona, biri kugenda neza.”
Undi yagize ati: “umuntu ashonje ukamubwira Ijambo ry’Imana yatangira kwayura no gusinzira. Ariko umuntu wambaye…yariye inkwavu, imboga, yarengejeho avoka, ntagira ipfunwe , asenga yishimye!”
Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome; Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, avuga ko kuba iri murikagurisha rifite umwihariko w’ibikorerwa mu Rwanda ari ibyo gushimwa, ndetse n’abikorera bakiri bato ntibakwiye guterwa ubwoba no gutangiza ubucuruzi kuko imbogamizi bahuraga nazo zakuweho.
Ati: “umwihariko w’Amajyepfo, nabonye ko vafite ibikorerwa mu nganda bitandukanye. Bivuze ngo hari ibintu byinshi … mu buhinzi twabibonye, mu bworozi twabibonye…twavuga ko iyi expo ari nziza kandi ntabwo bose baba baje. Rero nta kwitinya kwagombaga kuko imbogamizi zirimo, leta iri kurwana nazo. Nibyo bakunda kuvuga ko batabona amafaranga yo gushora mubyo bakora ariko ni ukubishakira ibisubizo. Rero nta kindi twakora kuko n’abatari aha, n’abatajya mubyo bashora imari bakwiye kwitekerezaho.”
Iri murikagurisha riri kubera mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye, ryitabiriwe n’abikorera barenga 100 hamwe n’inganda 28. Biteganyijwe ko rizamara ibyumweru bibiri gusa.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


