Amajyaruguru: Gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda na Ndi Umunyarwanda; amahame ategereje abayobozi bashya.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iravuga ko gahunda yo gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda na Ndi umunyarwanda ari amahame y’abayobozi bashya bo muri iyi ntara y’amajyaruguru. Ni mugihe mu minsi ishize, muri iyi ntara hari bamwe mu banyarwanda bari batangiye kujya mu matsinda yabo bihariye.

kwamamaza

Mu ntangiriro z’u kwezi, abatuye  mu ntara y’amajyaruguru bagaragaje ko hari bamwe batangiye kwicamo ibice maze bagahangayikishwa nuko bishobora kugarura amacakubiri, kuko byari bikurikiranye n’umuhango w’abari bimitse umutware wabo ‘ umutware w’Abakono’.

Umwe yagize ati: “ ikintu narinshingiyeho kuri biriya byabaye mu Kinigi, nkakomereza no kuri ibyo biri kuvugwa, ni uko ndikuvuga nti abantu batabirebye neza ngo babicengeremo….”

Ibi byakurikiranye no guhagarika abayobozi bari babigizemo uruhare, abandi basezera ku mirimo ku mpamvu zabo bwite, bose bagaragaza ibirimo no kunanirwa gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda. Nimugihe abandi bahindurirwa imirimo.

Gusa ubwo NYIRARUGERO Dancille wayoboraga intara y’amajyaruguru  yahererekanya ububasha na MUGABOWAGAHUNDE Maurice nk’umuyobozi mushya w’iyi ntara, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu MUSABYIMANA jean Claude, yavuze ko gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda ari amahame abayobozi bose bagenderaho kuko biri mu byibanze abayobozi bashya bagomba kugenderaho.

Yagize ati: “yaba ugiyeho mu buryo bw’amatora, yaba abakora indahiro cyangwa se ushyizweho mu bundi buryo, hari amahame remezo y’ingenzi tudatatira, harimo ihame ry’ubumwe bw’abanyarwanda.”

“ twibukije guverineri mushya ko mu byibanze azakomeza gushyira imbere, azakomeza gushyira imbere ihame ry’ubumwe bw’abanyarwanda rikomeza kwimakazwa muri iyi ntara.”

MUGABOWAGAHUNDE Maurice; Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, avuga ko iterambere ryifuzwa ritagerwaho igihe ubumwe bw’abanyarwanda butagerwaho.  

Avuga ko agiye gushira imbaraga mugukangurira  abaturage guhuza imbaraga, amatsinda bari bararemye yo kwironda akavaho kuko ubumwe bw’abanyarwanda ari ishingiro rya byose.

Ati: “ubumwe bw’abanyarwanda ni ishingiro rya byose kuko abanyarwanda tudashyize hamwe, rya terambere tuvuze, navuze ko nifuza ntirishoboka igihe abanyarwanda twese tudasize hamwe.”

“rero ikintu ngiye gushyiramo imbaraga ni ugukangurira abaturage guhuza imbaraga, amatsinda yari yararemwe hirya no hino , ayo ni ukubabwira ko ikintu kijyanye no kwironda, ivangura…uretse ko gihanwa n’amategeko ariko binasubiza inyuma iterambere ryabo. Aho rero ni ukubegera, tukibukiranya gahunda ya Ndi umunyarwanda noneho tukongera tukayicengera, haba mu baturage ndetse no mu bayobozi.”

Minisiteri y’ubutegetsi bw’ibwihugu  inasaba abaturage kuzuzanya n’abayobozi babo, kandi bagafatanya gushaka ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite.

@Emmanuel BIZIMANA /Isango Star -Amajyaruguru y’u Rwanda.

 Aug 22, 2023 - 10:28