
Amajyaruguru: Batewe ubwoba n’inzara y’ahazaza kubera igihombo batejwe n’imvura y’urubura
Oct 8, 2024 - 09:40
Abaturage bo mu turere twa Gakenke na Burera baravuga ko batewe ubwoba n’inzara y’ahazaza nyuma yuko imyaka bari barahinze yibasiwe n’urubura rwinshi rukayangiza. Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buvuga buri gukorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kuburyo mugihe cyitarenze ku wa 12 Ukwakira (10) 2024 baraba bahawe imbuto bongera guhinga.
kwamamaza
Imyaka y’abaturage bo mu turere twa Gakenke na Burera two mu ntara y’Amajyaruguru niyo iherutse kwibasirwa n’imvura nyinshi y’urubura. Uru rubura rwishe imyaka bari bamaze igihe bahinze.
Bagaruka ku bukana bw’iyi mvura y’urubura, umwe mu bahinzi yagize ati: “n’uwari munzu yagiraga ngo ahunge nuko akabura aho ahungira! Rwarangije amasaha abiri rugwa!”
Undi ati: “byabaye nk’impanuka nuko mu kujya kumva, twumva ibintu bije biri gusuma bifite imbaraga nyinshi. Ubwo byahise byimanura ari ibibuye byinshi nuko biratega. Ahubwo bimwe byayonze ejo (ku wa gatanu). “

“urwo rubura ko rwari rurenze, uwo rwari gufatira mu nzira ko rwari kumwica. Saa sita n’igice nibwo yatangiye kugwa ariko nta mvura nyinshi yaguye ahubwo rwari urubura rw’amabuye rwaguye cyane noneho nyuma hangwa imvura nkeya.”
Iyi mvura yangije imyaka y’abahinzi mu turere twombi. Abari barahinze bavuga ko batewe ubwoba n’impungenge z’inzara y’ahazaza. Basaba ko bafashwa, cyane ko abenshi nta yindi mbuto basigaranye.
Umwe yagize ati: “rwangije ibigori twari tumaze guhinga, ibishyimbo by’ibigaryi ndetse n’ibijumba. Muri uyu murenge wa Kamubuga, dufite ubwoba bw’inzara. Turagira ngo wenda baduhe imbuto twongere kuba twasubizamo, muri ibyo birayi n’ibigore dusubizemo ibishyimbo.”

Undi ati: “ imyaka twari twarahinze yamaze kwangirika! Ibijumba byari mu mirima byose byarangiritse. Inzara yo igamba kuza kuko ntabwo yabura.”
“ubu ntacyo kurya dufite! Nta mboga kuko imyaka yarangiritse…dufite ubwoba bw’inzara kuko twahinze bikagenda.”
Icyakora yifashishije ubutumwa bugufi, Mugabowagahunde Maurice; umuyobozi w’intara y’Amajyarugu, yabwiye Isango Star ko bazirikana aba baturage ndetse mbere ya taliki 12 Ukwakira (10) 2024, kubufanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) baraba bahawe indi mbuto.
Yagize ati: “turi gukorana n’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) bazabibona mbere ya taliki 12 z’ukwa 10, 2024. Bazayibona rwose.”
Ubu utereye amaso ku misozi ya Kamubuga yo mu karere ka Gakenke na Rugengabare wo mu karere ka Burera, asanga iyi misozi yariho imyaka yera nk’itigeze ihagera.
Imishingirizo yari maze kwambara ibishimbo, ubu yambaye ubusa. Ndetse n’intabire ziraharuye kuburyo hari n’abafite impungenge z’uko mugihe nta bufasha bw’ibanze babonye n’imbuto bahawe bashobora kuzayishyira k’urusyo.
@Emmanuel BIZMANA/ Isango Star – Amajyaruguru.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


