
Amajyaruguru: Bahangayikishijwe n’uko bashobora kugwa mu kiyaga cya Burera
Jan 20, 2025 - 15:01
Abaturage bimuwe mu birwa bya Burera ariko bagasiga amasambu yabo muri ibyo birwa baravuga ko bahangayikishijwe n'uko bashobora kugwa mu mazi kubera ubwato bushaje cyane, kandi ngo birabasaba kubanza kwambuka amazi kugira ngo barye. Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buravuga ko buri gushakirira aba baturage abashoramari bazabagurira ubutaka bwo mu kirwa kandi ku giciro cyiza, maze bakomeze ubuzima hakuno y’amazi.
kwamamaza
Abaturage baganiriye n'Isango Star ni abahoze batuye mu birwa bya Burera bakimurirwa mu mudugududu wa Birwa uherereye mu murenge wa Rugarama. Bavuga ko ubuzima bwabo bwa buri munsi barya bibasabye kongera kwambuka aya mazi, bagasubira mu Birwa kuko ariho bafite imitungo. Batekereza ko ibyo nabyo byashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Umwe muri bo yagize ati: "Kwirirwa ino! ushobora kudushakisha mu mudugudu ntutubone kuko tubyuka saa kumi n'imwe tukaba twagiye. Ubu aya masaha ntashye kare. Kujya guhingayo biratubangamira . Niyo duca inkwi, niyo duhinga, ibyo kurya niyo tubikura kubera ko uturima twacu twari dufite inaha twatuguranye aha batwubakiye."
" urumva rero kugira ngo Umudugudu wose wipakire mu bwato, iyo hagiyemo umuyaga, urumvako ari ikibazo kuko imivumba iraza ikarengera ubwato kandi baravuze ngo badukuye ku manegeka ngo tutazarohama, none ahubwo nibwo tugiye kuzarohama twese kuko igihe buzakorera impanuka nta n'umwe uzasimbuka. Kwambuka ni ibintu bigoranye kuko haba harimo umuyaga wo kudusubiza inyuma cyangwa imashini ikaba irapfuye turimo."
Undi ati: "niho dukora, ninaho twahira ubwatsi bwo guha inka. Ubwo rero iyo twagiye gukora haboneka igihe cyo kuvuga ngo baratura ubwatsi noneho n'abantu bongere ubundi! Ubwo rero bikatubera imbogamizi yo guhora dutanga amafaranga buri munsi."
Basaba ko bafashwa n’ubuyobozi bukabahuza n’abashoramari kugira ngo ubu butaka bugurwe maze nabo bashake ubundi hakuno y’amazi ariho bashakira ubuzima.
Umwe ati: " twaje inaha aho dutuye twarahiguraniye ni ahacu, ntabwo tugisubiye gutura iriya. Ariko badufashije bakadushakira umushoramari akatugurira nuko tugacira inshuro inaha, cyangwa tukagura inaha tugurishije iyo iwacu, ubu icyo twifuza ni uko batugurira tugatura dutuye."
Undi ati: " ...ariko uzi kuba baradukuye mu manegeka nuko nyuma bakaza kumva ngo impanuka, ko n'ubundi byaba ari ikibazo?!"
Aganira n'isango Star, umuyobozi w’Akarere ka Burera, MUKAMANA Soline, avuga ko bari gushakira aba baturage abashoramari babagurira ubutaka batabahenze kugira ngo bave mu kirwa burundu.
Yagize ati: " Abashoramari baraza ariko barabahenda kandi tugomba kureberera umuturage mu nyungu z'umuturage. Nicyo gituma dukoresha uko dushoboye .... hari abataliyani bari baje bashaka kuzagaruka mu kwezi kwa gatatu ariko ni ugukomeza gushaka abafatanyabikorwa batazaza ngo babazingitiranye, babahende. Kuko tugomba kubareberera kuko umuntu ashobora kuhagura nka miliyoni 50 bwaca akahagurisha nka miliyoni 200! ubwo se twaba turebereye umuturage?!
Kuba ubuzima bwabo bwa buri munsi babukesha gusubira ku masambu ari hakurya mu Birwa bya BURERA banavuga ko bahangayikishijwe nuko ubuzima bwabo bwajya mu kaga kubera amazi bimuwe mo ngo atazabarengera akaba ari nayo abaroha.
@ Emmanuel BIZIMANA Isango star -mu birwa bya BURERA.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


