Amajyaruguru: Ababaga amatungo mu buryo bw’amagendu bagiye kujya bahanwa

Abafite amabagiro n’abavuzi b’amatungo baravuga ko bakibangamiwe n’ababaga amatungo mu buryo bwa magendu ndetse bituma abantu bose batarya imyaka zujuje ubuziranenge. Icyakora Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA kiravuga ko abadakurikiza amabwiriza yo kujya kubagira amatungo ku mabagiro bagiye kuzajya bahanwa.

kwamamaza

Mu gice cya majyaruguru kimwe no hirya no hino mu gihugu, hakomeje kwegerezwa amabagiro yo gutunganya umusaruro ukomoka ku matungo w'inyama.

Gusa abafite mu nshingano amabagiro bavuga ko bicyigoranye ko bose bakemera kurya inyana zitungayijwe neza bitewe nuko hari abakibagira mu ngo n'ubundi buryo bwa magendu.

Umwe mu bafite amabagiro yagize ati: “koko usanga abantu bo mu giturage, mu byaro bikennye ariko barya za nyama zabagiwe ku makoma zitujuje ubuziranenge. Kandi ngira ngo nkuko mubizi abanyarwanda twese turangana.”

Undi ati: “ abantu ni benshi cyane kandi baranadukikije, ngira ngo icyo bakadufashije ni uko abantu bose bagana ibagira rya kijyambere kuko usanga abantu benshi babagira mu makoma, mu mashamba bihishe, bigatuma wa mubare wari wagenwe n’ibagiro utagerwaho.”

“kimwe cyo amatungo yabagiwe ahantu hatazwi, agaciro k’amatungo y’abaturage bagurisha mu buryo bw’ubwumvikane ariko inyama zanyuze mu nzira nyayo izwi, agaciro karamenyekana, umuturage akunguka, agacuruza ku giciro kizwi. Abagura inyama nabo bakagura izo bizeye, bakazirya bizeye ko nta ngaruka zirabagiraho.”

“ haracyari abantu b’imyumvire mike, niko navuga, bakibagira ahantu hatemewe.”

 Gusa uko ubworozi bw'amatungo bukomeza gutera imbere ni nako amabagagiro abaga inyama agenda yongererwa ubushobozi kuburyo nko mu mabagiro ry'ingurube, imwe ibagirwa igihumbi cy’amafaranga y'u Rwanda.

Nimugihe kubagisha inka mu mabagiro yazo, uyijyane asabwa kwishyura amafaranga ibihumbi cumin a bitanu.

Ibi bituma abahagarariye amabagiro basaba inzego birebe guhagurukira ikibazo cyo kibagira mu bigunda ndetse n’ahandi.

Umwe yagize ati: “ndumva mwadukorera ubuvugizi n’ubukangurambaga ku nzego zibishinzwe, kuri leta, kuri RICA, n’izindi zose bireba bakadufasha. Mubyukuri, nkuko tuba twagerageje ngo twuzuze ibisabwa kugira ngo dutange inyama zujuje ubuziranenge bagerageze nabo badufashe n’izo zose zindi zize , abanyarwanda twese tubone inyama zujuje ubuziranenge.”

Undi ati: “ rero birasaba ubufatanye n’inzego zitandukanye, haba inzego zibanze, inzego zindi z’umutekano bakadufasha kumvisha abo bantu yuko bakwiye kubagira amatungo ahakwiye kubagirwa.”

SIMBARIKURE Gaspard; umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA, avuga ko nubwo bakomeje ubukangurambaga bwo kumesha abantu bose ko bakiye kujya kubagira amatungo ku mabagiro yemewe, ariko abazakomeza kwinangira bazahanwa.

Ati: “ ikindi dukomeza gukora ni ubukangurambaga noneho n’icyo twita mu cyongereza ‘inforcement’. Kujya kugenzura koko abantu bari kubahiriza amabwiriza, niba ibikorwa remezo bihari, abantu bakaba babuze icyo bakora kandi ibyo gukora bihari, ntabwo tuzakomeza mu bukangurambaga gusa, tuzagera aho dushyiramo n’imbaraga tujye duhana abadashaka kubahiriza amabwiriza.

Kugeza ubu, mu ntara y’amajyaruguru habarizwa amabagiro y’ingurube  akora 8 ari mu turere twa Rulindo, Gicumbi, Gakenke, Burera ndetse no mu karere ka Musanze.

Nimugihe  amabagiro y’inka ari  ku rwgo rwemewe ari atandatu ari mu turere twa Gicumbi, Gakenke na Musanze, bivuze ko andi yose yifashishwa mu buryo bwo kwiyeranja. RICA yemeza ko ibyo  bikiri imbogamizi mu kuyakorera ubugenzuzi.

@Emmauel BIZIMANA/ Isango Star –Intara y’Amajyaryguru.

 Jan 19, 2024 - 12:54