Amacumbi mashya ari kubakwa Huye: igisubizo ku bibazo by'abanyeshuli ba kaminuza

Nyuma y'aho abiga muri kaminuza zihabarizwa zirimo na kaminuza y'u Rwanda, bagaragarije ko babangamiwe n'ubuke bw'amacumbi n'ubukode bwayo, barishimira ko ubu hari ayatangiye kubakwa.

kwamamaza

Mu mwaka ushize, ni bwo abanyeshuri biga muri za kaminuza ziri mu mujyi wa Huye zimaze kugera kuri enye, bagaragaje ubuke bw'amacumbi bukajyana n'ubwishyu bwayo bwari buhanitse. Bagaragaje kandi ingaruka bigira mu myigire yabo.

Ubu Kaminuza y'abaporotesitanti mu Rwanda yatangiye kubaka amacumbi y'abanyeshuri ajyanye n'igihe kuko agizwe n'amagorofa kandi afite n'inzira z'abafite ubumuga. Aya macumbi kandi arimo ikoranabuhanga ryose rifasha abanyeshuri kwiga no gusubiramo amasomo yabo.

Umunyeshuli umwe yabwiye Isango Star ko "igikorwa cyo kubaka amacumbi ni igikorwa twishimiye tumaze kucyumva kuko ubusanzwe ubuzima bwo muri Huye ni umujyi urimo abanyeshuli benshi, bivuze ngo amacumbi yo kubamo aba agoranye. Twumva ko bizatworohera cyane bitewe twizeye yuko n'igiciro izaba kiri affordable. Iyo uba hafi y'ikigo birakorohera ugira access kuri Internet."

Undi ati:" hari abantu dukora urugendo nk'urw'amasaha abiri kuzamura. Tuva kure bizadufasha kuko bizoroshya urugendo, dusubiremo amasomo yacu nta gitutu, nta kuvuga ngo tuvuye ahantu kure, turongera dusubireyo ari nijoro.  Bizadufasha no kuzajya tubona serivise z'ikigo bitatugoye kuko tuba tuva kure tukaza twigonomwa kuza gufata izo serivise."

Umuyobozi w'iyi Kaminuza, Prof. Olu Ojedokun, avuga ko bamaze kubona imiterere y'ikibazo, bahisemo kubaka aya macumbi.

Ati:" Duhora Twifuza guhora ku isonga, tubijyanisha n'ikerekezo cy'u Rwanda. Ku bw'ibyo, twateguye uyu mushinga ngo tworohereze abanyeshuri bacu kubona icumbi, barimo n'abanyamahanga biga aha! ariko noneho bikaba akarusho ku b'igitsina gore! Huye nk'igicumbi cy'uburezi, ni no gukomeza kubishimangira."

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange SEBUTEGE, avuga ko amacumbi uretse gufasha abanyeshuri azanashyira mu bikorwa igisushanyo mbonera cy'umujyi.

Ati:" ni inzu izafasha abazaba bigira hano kubona amacumbi meza. Icyo gihe bibafasha no kwiga."

"ku karere, biradufasha gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy'Akarere. Ni inyubako izatanga akazi ku baturage b'Akarere ka Huye ariko nkuko tubizi ko ari igicumbi cy'umuco n'uburezi, iyo hari kaminuza itanga uburezi bufite ireme ariko noneho n'abaza kuhiga babasha kubona ibikorwaremezo bibafasha mu myigire yabo harimo n'amacumbi akenerwa n'abanyeshuli."

"Birumvikana ko bigenda bidufasha muri rya terambere ryubakiye  ku bumenyi n'umuco bigafasha n'akarere gutera imbere kubera servise nyinshi zizajya zitangirwa hano."

Aya macumbi y'abanyeshuri ari kubakwa muri Kaminuza y'abapolotesitanti mu Rwanda, afite ubushobozi bwo kwakira abantu 1400. Biteganyijwe ko inyubako yayo izaba yuzuye mu gihe cy'amezi 9, itwaye amafaranga y'u Rwanda asaga miliyali imwe na miyoni 200.

@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Mar 27, 2025 - 14:58