
Aborozi b'inka n'ingurube baravuga ko kugana ubwishingizi byabarinze ibihombo
Apr 2, 2025 - 15:14
Abakora ubworozi bw'inka n'ingurube baravuga ko kuva gahunda ya leta yo gushinganisha amatungo n'bihingwa yashyirwaho (Tekana urishingiwe Muhinzi- Mworozi) yabarinze ibihombo. Ubuyobozi bwa gahunda y'igihugu y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo muri RAB-SPIU buvuga ko kuva iyi gahunda yatangira, aborozi bagera ku bihumbi 50 bayigiyemo ndetse inashishikariza n'abandi kuyitabira kugira ngo batekane mu ishoramari bakoze.
kwamamaza
Hashize imyaka itandandu u Rwanda rutangije gahunda y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo, izwi nka 'Tekana urishingiwe muhinzi- mworozi'.
Bamwe mu borozi b'inka n'ingurube bo mu karere ka Gicumbi bakoresha ubu bwishingizi bavuga ko bwabarinze ibihombo bahuraga nabyo.
Uzabakiriho Gervais, wororera inka kinyamwuga mu kagali ka Shangasha, avuga ko gushinganisha amatungo birinda amarira.
Yagize ati:" haje icyorezo inaha apfusha inka enye zose zihaka zenda kubyara, zipfana n'inyana mu nda ariko kuko nta bwishingizi yarafite, yarahombye. Iyo aza kuba afite ubwishingizi ntabwo aba yararize. Assurance iba yaramuhojeje amarira. "

Ibi kandi bishimangirwa na Shirimpumu Jean Claude, umworozi w'ingurube wabize umwuga mu murenge wa Kageyo, mu kagali Gihembe. Avuga ko mbere yo kubushinganisha, we n'abagenzi be bari bafite ikibazo.
Yagize ati:" mbere twari dufite ikibazo, by'umwihariko nkanjye utumiza amatungo kuko ayo mfite ni ibyororo bihenze. Kuko mba nazizanye zifite agaciro kari hejuru kandi koko ni imbuto. Tubimazemo igihe rero tubona byaraduhaye umusaruro. Kwishingira ntabwo bivuga ngo ayo twatanze tuzayabona, dufitemo ingurube ebyiri zagize ikibazo zirapfa baratwishyura. Imwe yapfuye ibyara, indi ni impfizi yagize ikibazo irwana n'indi irapfa, nabyo baratwishyuye."
Bakangurira bagenzi babo gushinganisha amatungo yabo kuko bituma borora batekanye.
Shirimpumu yagize, ati:" njyewe nashishikariza umuntu wese waba yoroye kubwitabira kuko bituma umuntu yumva atekanye mu mutima kuko amatungo yawe nta kibazo ashobora kugira. Urugero ni nkuko mwasuye ayacu, nta kibazo dufite."

Bavuga ko imyumvire iri hasi ari yo ituma aborozi bamwe batagana ubwishingizi kandi nta ngorane zirimo.
Uzabakiriho ati:" nta ngorane zirimo kuko nzi abantu bagiye bapfusha inka hanyuma ubwishingizi bukabishyura."
Museruka Joseph Ntezimana, Umuyobozi wa Gahunda y'igihugu y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo muri RAB-SPIU, asobanura ko gufata ubwishingizi bitagoye kuko bitangirwa ku nzego zegereye abaturage ndetse bakaba bakwishyira hamwe.
Ati:" bamwe bahita bagira n'ubwoba bakaba bahagarika no guhinga ariko turifuza ko umuhinzi akwiye kugira umutekano w'ishoramari rye, ubwoba bwo guhinga cyangwa korora kubera ko hari ubwishingizi. Usibye ku nkoko bisaba ngo nibura uhere ku nkoko 100, nabwo ntabwo dusaba ngo ube uzifite wenyine. Mwihuje mukaba itsinda ry'abantu 10, buri umwe afite 10, mutuye hamwe hegeranye, mwafata ubwishingizi. Ku yandi matungo ni ayo ufite yose."

Imibare igaragaza ko aborozi bagera mu 50 bari muri gahunda yubwishingizi bwamatungo. Ni mugihe amafaranga y'u Rwanda angana na 6,448,769,162 yashikirijwe abahinzi naborozi mu kubafasha kwikura mu bihombo nyuma yo gushinganisha imyaka namatungo muri gahunda ya "TEKANA URISHINGIWE Muhinzi Mworozi
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Gicumbi.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


