
Ab'insengero zafunzwe baribaza impamvu zitagenzurwa ngo zongere zifungure
Jan 7, 2025 - 09:02
Abakuriye amadini n’amatorero yafunzwe mu buryo bw’agateganyo kubera kutuzuza ibyangombwa baravuga ko imbaraga zashyizwemo mu kuyafunga zashyirwa no mu kuyafungura kuko ibyo basabwe gukora no gutunganya babishyize mu bikorwa ubu amezi akaba arenga atanu bategereje ko bafungurirwa bahebye.
kwamamaza
Guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa 8 k’umwaka ushize wa 2024 nibwo hatangiye inkundura yo kugenzura insengero zitujuje ibisabwa maze izirenga 5000 zirafungwa guhera uwo mwanya izitarafunzwe burundu zasabwe kubahirizwa ibiteganywa n’itegeko ndetse n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere kugirango zongere zikomorerwe.
Nyamara ariko abayobozi n’abakuriye ayo matorero bagaragaza ko amezi arenga 5 bujuje ibyo basabwe ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere.
Umwe ati "hashyizwe imbaraga mu gukora ubugenzuzi harebwa ibituzuye amatorero arafungwa ariko nyuma yaho izo mbaraga zakoreshejwe kugirango haboneke ibituzuye ntabwo zongeye gukoreshwa kugirango hongere harebwe niba ibyasabwaga niba ayo matorero yarabashije kubyuzuza kugirango abashe gufungurirwa".
Undi ati "zimwe zagombaga kubikosora zarabikosoye vuba haciye amezi 5, iyo umaze amezi 5 nta gisubizo biravuna".
Basaba inzego zibishinzwe kugenzurirwa byihuse bakaba basubukurirwa kuko abenshi babyiteguye.
Dr. Doris Uwicyeza Picard, Umuyobozi mukuru wa RGB urwego rw’igihugu rw’imiyoborere mu Rwanda, avuga ko hakigenzurwa insengero zujuje ibyo zasabwe bitewe n’uburemere n’ubwinshi bwazo ariko ko vuba aha zizafungurwa.
Ati "igenzura ryatangiye mu kwezi kwa 8 kandi ryakozwe mu buryo bujyanye n'amategeko, yego murabyujuje ariko namwe muduhe umwanya wo kuza kubireba tukareba ko mwujuje ibisabwa, ni insengero nyinshi zafunzwe bizadufata umwanya kujya kuzisura tukareba ko zujuje ibisabwa, izujuje ibisabwa dosiye iragenda ikigwaho bakabafungurira, hari abarangije gufungurirwa".
Bimwe mu byashingiweho izo nsengero zifungwa by’agateganyo izindi zigafungwa burundu harimo kureba ko urusengero rufite ibyangombwa by’iyandikwa bitangwa na RGB, icyemezo cy’imikoranire n’Akarere mu gihe hafunguwe ishami, kureba niba inyubako y’urusengero yujuje ibisabwa biteganywa n’amategeko agenga imiturire y’aho ruherereye no kureba ko abayobozi bafite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu by’Iyobokamana ku rwego ruhagarariye umuryango no ku rwego rw’umuryango ufite izindi rukuriye. Ibindi bikaba ibikorwaremezo n’ibindi.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


