Abinjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu barihanangirizwa

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kubufatanye na RIB na Polisi y’igihugu, berekanye ibicuruzwa bitandukanye byafatiwe muri magendu n’ibindi byafashwe bitujuje ubuziranenge, byari bigiye kunyereza imisoro y’arenga miliyoni 77 z’amafaranga y’u Rwanda, bongera kwibutsa abacuruzi kwirinda kwishora mu bikorwa bya forode kuko bigize ibyaha ndetse bimunga ubukungu bw’igihugu.

kwamamaza

Ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda byafashwe byinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu byiganjemo ibyuma by’imodoka (spare parts), amavuta yo kwisiga n’inkweto byagombaga gusora asaga miliyoni 77 Frw. Kubufanye n’izindi nzego ibi bicuruzwa byarafashwe.

Uwitonze Jean Paulin, komiseri wungirije ushinzwe serivise z'abasora n'itumanaho mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro niho ahera asaba abacuruzi gukora mu buryo bwemewe no gutanga amakuru kuri bagenzi babo bakora megendu.

Ati "abacuruzi bishoye muri magendu babanze batekerezeho neza kunguka birashoboka kuko magendu uyikora aba ashaka inyungu z'umurengera ariko hari abakora neza kandi bakunguka, icyo duhamagarira abacuruzi ni ukwirinda magendu ariko ikindi ni bagenzi babo gutanga amakuru".    

Ibi n’ibyo ahurizaho n’umuvugizi w’urwego rw'igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, unashimangira ko abakora forode batazereberwa gusa ahubwo ukuboko kw’ubutabera kubageraho.

Ati "turabwira abantu bishora muri ibi bintu bishobora kurangira bavuye mu bucuruzi kubera ko ntabwo bizihanganirwa kubw'uburemere bw'ibikorwa bakora, umuntu nkuriya unyereza imisoro aba abangamiye iterambere ry'igihugu, ibi byose twabigezeho kubera imisoro, abashaka guca munsi abandi ntibatange amakuru bakabahishira turabasaba ubufatanye bwo gutanga amakuru, abo bose bumva ko bazishora muri ibyongibyo bashobora kubikora rimwe ariko ubwa kabiri bazafatwa, ubushobozi burahari, ubufatanye bw'inzego burahari n'ubufatanye n'abaturage burahari".        

ACP Boniface Rutikanga, umuvugizi wa Polisi y’iguhugu, avuga ko kurengera abacuruzi b’inyamaguyo bakorera mu mucyo bakanasora ariyo mpamvu hashyizweho ishami rya Polisi muri Rwanda Revenue.

Ati "zimwe mu nshingano za Polisi harimo gutahura kurwanya no kuburizamo ibikorwa byose bihungabanya ubuzima n'umutekano w'abanyarwanda ariko n'umutekano w'igihugu n'iterambere ryacyo niyompamvu dufite umutwe wa Polisi ukorera muri RRA, hari abacuruzi b'inyangamugayo baba biyemeje gusorera iki gihugu kugirango imisoro iboneke babihomberamo kuko hari abandi bumva ko baca inzira z'ubusamo bajya babona inyungu z'umurengera, abo b'inyangamugayo tugomba kubarengera ni inshingano zacu".       

Nkuko biteganywa mu ngingo ya 200 y’itegeko rya EAC rigena imicungire ya za Gasutamo, umuntu uwo ari we wese uhisha ibicuruzwa kugira ngo bitanyura mu nzira za gasutamo kandi abizi neza, aba akoze icyaha gihanishwa igifungo kitarengeje imyaka 5 n'ihazabu ingana na 50% y’agaciro k’ibicuruzwa byari kubarirwaho umusoro.

Inkuru ya Yassin Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Dec 1, 2024 - 09:44