Abimurwa mu manegeka barasaba ko amafaranga y'icumbi bahabwa yakongerwa

Muri iyi minsi y’imvura nyinshi aho umujyi wa Kigali uri gusaba abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kwimuka, abimurwa bavuga ko amafaranga bahabwa yo gushaka icumbi ntacyo ashobora kubamarira ngo kuko ubukode buhenze cyane, bagasaba ko byaba byiza yongerewe. Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko kongera aya mafaranga bishoboka ko yakongerwa gusa ngo kugeza ubu niyo ibwiriza riteganya.

kwamamaza

Kenshi mu bihe by’imvura abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga basabwa kwimukira ahandi hirindwa ko bahitanwa n’ibiza cyangwa bikabangiriza.

Umuvugizi w’umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya, yasobanuye uko abo iyo bimuwe bafashwa kongera kubona aho barambika umusaya.

Ati "uwakodeshaga ahabwa amafaranga ibihumbi 30Frw, aya mafaranga ni ayo kumufasha kujya kubona ahandi akodesha kuko tuba tumukuye mu nzu mu buryo busa naho ari huti huti, rimwe na rimwe ashobora kuba nta n'amafaranga yari afite yatuma ajya kwishyura ku yindi nzu kugirango abone uko ayinjiramo, abari ba nyiri nzu bo bahabwa ibihumbi 90Frw yo kubafasha gukodesha nibura amezi 3, ni uko amabwiriza abiteganya".        

Nubwo biri uku ariko abahabwa aya mafaranga bavuga ko ntacyo abamarira kuko bigoye kubona inzu y’ibihumbi 30Frw muri uyu mujyi aho bahera basaba ko yakongerwa.

Umwe ati "nta kintu yatumarira, amafaranga ibihumbi 30Frw ntabwo yagukodeshereza muri uyu mujyi ukurikije n'uburyo amazu bayazamuye bitewe nuko ahantu hose bari gusenya".

Undi ati "ayo mafaranga nta kintu amaze, hari igihe uba uri nyiri nzu uba ugomba kwimura ibyawe byose, ibihumbi 90Frw kugirango bizakuvane aho utuye bikujyane mu ntara ntabwo byashoboka, baje bakaguha amafaranga ibihumbi 90Frw ufite umuryango ugeze mu bantu 10, ufite ibyawe bigomba kwimurwa, ntabwo ibihumbi 90Frw akwiriye".       

Umujyi wa Kigali, uvuga ko ubizi neza ko bitoroshye ko aya mafaranga yabonekamo indi inzu icyakora ngo birashoboka ya yakiyongera.

Emma Claudine Ntirengenya akomeza agira ati "ibyo kuyongera byo nta kintu kitiyongera, uko imyaka ishira ibintu biriyongera, ayo nayo umunsi umwe azagera ubwo ahinduka ariko kugeza ubu niyo ateganywa, ariko iyo turebye wawundi uri kwimuka ahashyira ubuzima bwe mukaga hari n'igihe usanga akodesha inzu iri munsi ya yayandi bitewe n'inzu ari gukodesha uko imeze n'ahantu iri uko hameze ku buryo rimwe na rimwe usanga ayo yahawe ashobora kuba ari menshi kurusha ayo yakoreshaga mu gukodesha".

"Ntabwo twavuga ko ari ibintu byoroshye kuyabonamo inzu ariko ni ibintu bishoboka kandi uko ubuyobozi bukomeza kubireberera igihe nikigera cyo kugirango yiyongere byanze bikunze azongerwa". 

Kugeza ubu imiryango 728 yari ituye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali imaze kwimurwa. Ni mu gihe imvura yaguye hagati ya tariki ya 1 kugeza 14 Mata mu gihugu hose yateje ibiza byahitanye ubuzima bw’abantu 9, inzu 118 zirasenyuka ndetse na hegitari 88 zari zihinzeho ibihingwa zirangirika.

Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Apr 16, 2025 - 08:19