Abikorera mu Rwanda bagiye kujya bahugurirwa mu bushinwa

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’itsinda ry’abikorera bahagarariye leta y’Ubushinwa, akubiyemo ubufatanye bw’ibihugu byombi mu guhugura abikorera no guhanahana amakuru y’ishoramari, akaba yitezweho kongerera ubushobozi abikorera no kuzamura ubumenyi ku bukungu.

kwamamaza

Amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda binyuze mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda na leta y’Ubushinwa bwari buhagarariwe n’itsinda ry’abikorera babarizwa mu ihuriro rishinzwe ubucuruzi mpuzamahanga, akubiyemo guhugura abikorera no gusangira amakuru y’ishoramari.

Ikigo gisanzwe gihugura abacuruzi n’abikorera mu Rwanda gisanga bizazamura umubare w’abakora ishoramari barisobanukiwe neza.

Deus Kayitakirwa, umuyobozi w’iki kigo ati "ni imbogamizi usanga zishingiye ku myumvire y'abantu uburyo bafata ubumenyi, abantu ntabwo barabyihutira cyane kuburyo iyo uvuze uti turashaka guhugura abantu ntabwo baza vuba vuba, ntabwo turumva akamaro k'ubumenyi mu mushinga, Abashinwa bageze kure, turashaka kumenya ni gute bo babigenje kugirango abantu babyiyumvemo, ni uguhozaho tubaganiriza tubereka akamaro k'ubumenyi kugirango tubashe kuzamura ishoramari mu gihugu".            

Umuyobozi mukuru w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF, Bwana Stephen Ruzibiza, avuga icyatumwe bahitamo kugirana aya masezerano n’Ubushinwa n’icyo abacuruzi bo mu Rwanda bazayangukiramo.

Ati "birakenewe, kwiga no kwihugura ni ibintu bihoraho kandi Ubushinwa ni igihugu kimwe ku isi aho ubucuruzi buteye imbere, twasanze ari ngombwa ko tugirana nabo amasezerano kugirango dushobore gufashanya mubyo kubaka ubushobozi bw'abacuruzi bo ubwabo bakaduha abantu bashobora kuza bakigisha abacu natwe aho bishobotse tukaba twakohereza abacuruzi kugirango bashobore kwiga".  

Ikigo gisanzwe gihugura abikorera n’abacuruzi mu Rwanda cyashinzwe na PSF, mu mwaka ushize wa 2023 cyahuguye abacuruzi 4500, mu gihe iki kigo cyo mu bushinwa basinyanye amasezerano y’ubufatanye gihugura abarenga ibihumbi 600 ku mwaka, aya masezerano akaba yitezweho kongerera ubushobozi abikorera bo mu Rwanda ku kuzamura umubare w’abakora ishoramari barisobanukiwe neza.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Apr 26, 2024 - 08:04