Abikorera barasabwa kugana inzira y'ubuhuza mu gukemura amakimbirane

Inzego z’ubutabera mu Rwanda zirasaba abikorera kugana no kuyoboka urwego rw’ubuhuza mu gihe habayeho amakimbirane kuko bituma amakimbirane baba bagiranye ahoshwa mu buryo bworoshye hatabayeho guta igihe kinini mu manza.

kwamamaza

Atangiza amahugurwa y’abahuza mu rwego rw’abikorera yitabiriwe n’abarenga 200 baturutse mu gihugu hose, Madame Domitilla Mukantaganzwa, Perezida w’urukiko rw’ikirenga yibukije abo bayitabiriye ko inzira y’ubuhuza ari imwe mu zahiswemo n’u Rwanda ndetse anasaba kuyigana kuko harimo inyungu nyinshi kurusha kujya mu nkiko mu gihe habayeho amakimbirane.

Ati “hirya no hino ku isi ibihugu byateye imbere mu gushyira imbaraga mu gukoresha inzira z’amahoro mu gukemura ibibazo cyangwa se amakimbirane, inzira y’ubuhuza yagaragaye nk’iyihuse idahenze kandi ibungabunga umubano mwiza, imikoranire n’icyizere hagati y’impande zifitanye ibibazo, iyi niyo mpamvu yatumye u Rwanda dushyira imbere ubuhuza nk’inzira yo gukemura amakimbirane ariko cyane cyane mu bikorera, ni igisubizo cy’imari bashora mu bikorwa byabo by’ubucuruzi”.

Bamwe mu bakora ubucuruzi ariko banakora umwuga w’ubuhuza, bavuga ko kugeza ubu inyungu z’ubuhuza zidashidikanywaho ndetse zanatanze umusaruro aho bwakoreshejwe ariko ikibazo kikaba ko butaramenyekana kugirango abagiranye amakimbirane babwitabaze mbere.

Jeanne Françoise Mubiligi, umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), yavuze ko ari inshingano z’uru rwego zo kumenyekanisha ubu buryo kugirango abacuruzi babwitabaze aho kwirukira mu nkiko.

Ati “nk’ikigo gihagarariye abikorera mu Rwanda dufite inshingano zo gukomeza gutanga amakuru ahagije no gusobanura impamvu ari byiza, dufite inshingano zo gukomeza kwegera abanyamuryango bacu tubasobanurira tubahuriza hamwe kugirango babyumve, tubahuza n’abayobozi batandukanye bagenda babisobanura neza bakanabereka n’inyungu zabyo nuko bikorwa”.

Muri uyu mwaka w’ubucamanza 2024-2025, mu manza 2398 zimaze gukemurwa n’ubuhuza 230 muri zo ni imanza z’ubucuruzi zakorewe ubuhuza n’urukiko rw’ubucuruzi.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali     

 May 16, 2025 - 11:42