
Abikorera barasabwa gufasha abize imyuga kwimenyereza ibyo bakora
Dec 21, 2023 - 10:55
Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe guteza imbere tekinike imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda, RTB, kirasaba inzego z’abikorera ibigo bya leta n’iby’abantu ku giti cyabo gukorana n’ibigo by’amashuri mu gufasha ababisohokamo kwimenyereza. Buvuga ko ibyo biri muri gahunda yo kwigira ku murimo kuko bigabanya ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko ariko bigatanga n’inyungu muri ibyo bigo. Nimugihe bamwe muri urwo rubyiruko ruvuga ko kubona aho bimenyereza imyuga bigoye ndetse ko hari n’aho babaka amafaranga nyamara ntayo bafite.
kwamamaza
Ibi byagarutsweho mu mpera z’icyumweru gishize, aho inzego zitandukanye za leta izigenga ndetse n’izabikorera, zahuriye mu nama nyunguranabitekerezo harebwa kuri zimwe mu mbogamizi zikigaragara mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kongera imirimo, no kugabanya ubushomeri mu rubyiruko binyuze mu gutanga imenyerezamwuga murigahunda yo kwigira ku mirimo bishingiye ku guteza immbere ubumenyi bushingiye ku bumenyingiro.
Gusa hari abemeza ko bikigoye kwinjira mu kigo runaka ushaka kwimenyereza ibyo wize.
Umwe yagize ati: “biba bikenewe cyane gusa kubibona ntabwo biba byoroshye kuko akenshi iyo ugiye kubisaba bakwaka amafaranga cyangwa ntubibone, ibintu nk’ibyo!”
“ biragora pe! kuba warangiza kwiga noneho ukamara nk’igihe cy’imyaka 2 utarabona akazi! Ntabwo wambwira ko wajya gusaba akazi umaze imyaka ibiri, ibintu wize…! Akenshi ntabwo ari ukuvuga ngo ni ukubyibagera, gusa bigera aho nawe ugacika intege. Reba nkanjye niba narize Networking, mvuze ngo installation camera nk’ahantu! Nayikoze cyaba ari igikorwa gifatika”
Undi ati: “ mperuka gukora stage nshiga ariko aho narangirije ntabwo nigeze nyikora kuko nabuze aho nyikorera. Kuyibona biba bigoye, baduca amafaranga kandi ntayo tuba dufite.”
“ uba ukeneye izo stage zigufasha kwihugura mubyo wakoze, iyo utabibonyeho ntibiba bihagije.”
Alphonse Kwizera; umuyobozi w’ihuriro ry’abanyenganda ndetse akaba n’umuyobozi mu rugaga rw’abikorera, avuga ko abikorera batanze gutanga imenyerezamwuga, ahubwo hari aho usanga abo bakeneye gukoresha batajyanye n’ibyo bakuye ku ishuri bagasaba inzego z’uburezi kuvugurura amasomo akajyana n’ibikenewe ku isoko.
Umwe ati: “ibibazo ntabwo twavuga kujya gusenga. Imbogamizi zirimo ku kintu cyo ko kongera ubutere kuko abonwa. Hari aho bona ko amasomo atajyanye n’igihe, ariyo mpamvu mubona habaho kuvugurura integanyanyigisho kugira ngo bibashe kujyana n’igihe. nk’ubu hari kuza ibintu bya Industrie of point o, urumva aho ngaho ni izindi tekinoloji ziri kuza zisaba ubumenyi bushyashya.”
“ system ya education igomba nayo kujyana n’igihe ikagenda igihuka bitewe n’ibintu bikenewe ku isoko, aho kugira ngo ibe status iguma hamwe, ahubwo ikajya igenda bitewe isoko ry’umurimo rigenda rihinduka.”
Ing Paul Umukunzi; umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe tekinike, imyuga n’ubumenyingiro, RTB, avuga ko ku bufatanye bw’inzego zitandukanye ibyo bizabonerwa umuti.
Ati: “niyo mpamvu twanahuje abafatanyabikorwa batandukanye muri iyi nama, cyane cyane urwego rw’abikorera kugira ngo twese tubigiremo uruhare. Icya mbere abikorera mu gihugu cyacu bamaze kuba benshi, hari inganda zitandukanye, hari abafite ibitandukanye bakora…ariko ugasanga ya mikoranire muri nya bikorwa bitandukanye bakora kandi binagira uruhare mu bumenyi…ntabwo biraza neza.”
“icyo dusaba ni uko uwikorera wese ufite kampani, ufite uruganda rwe, ufite ibikorwa bye bitandukanye arimo akora bikeneye ubumenyi butandukanye bwa tekinike, anakoreshe bya bikorwa kuko gutanga bwa bumenyi mu bana b’abanyarwanda nabo bakeneye kubakirwa ubumenyi kugira ngo nabo bazabashe gukora ibyo bikorwa. Icyo nicyo cyonyine cyadufasha kugira ngo tugire abanyarwanda binzobere mu nzego zitandukanye, bafite ubumenyi butari ubw ateori gusa cyangwa bwo kumenya kuvuga uko ibintu bikwiye gukowa, ahubwo bafite bwa bumenyi bufatika bwo gukora bya bikorwa.”
Buri mwaka, mu mashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro hasohoka abagera ku bihumbi 25 barangije kwiga ay’isumbuye kandi ibihumbi hagati y’10 na 15 basoza amasomo y’imyuga y’igihe gito. Gusa ku bufatanye na enabel ’ikigo gishinzwe iterambere, abagera ku 1 044 bamaze gufashwa muri iyo gahunda yo kwigira ku murimo kandi irakomeje kugeza mu mwaka 2024.
@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


