Abayobozi b'utugari batarahabwa moto barasaba ko nabo bazihabwa

Hari bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bagaragaza ko hari abatagira inyoroshyangendo nka moto cyangwa imodoka bikaba byabakereza ku kugera nk’ahantu bibaye ngombwa ko bahagera mu buryo bwihuse bityo bigatinza ndetse bikanakereza zimwe muri serivise batanga zo gukemurira ku gihe ibibazo by’abaturage.

kwamamaza

Ngo bitewe n’imiterere, n’imimerere y’akazi ka buri munsi k’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari basanga buri umwe muri bo agomba kuba byibuze afite inyoroshyangendo y’ikinyabiziga urugero nka moto kuko ngo hari aho bibangamira inshingano zabo cyangwa se bikazikereza bityo bikadindiza imitangire ya serivise .

Habumuremyi Egide, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Musezero ko mu murenge wa Gisozi muri Gasabo ati "uha gahunda umuturage ariko yakubaza ngo ngutegereze mu minota ingahe, umubwira igihe kijyanye n'intera iri hagati yaho uri n'urugendo rw'amaguru, turamutse dufite inyoroshyangendo byakoroha, turifuza ko twakoroherezwa guhabwa nibura ibinyabiziga ndetse n'ibibigendaho kugirango nutanga gahunda ubashe kuyubahiriza, tuzabasha kugera ku muturage mu buryo bwihuse, ahantu habaye ikibazo kugirango ugereyo ukirebe ukagenda n'amaguru ndetse n'abo usize kugirango ugaruka ubasange ugasanga bikigoranye".          

Bamwe mu baturage bavuga ko koko bikiri imbogamizi kuri bamwe badafite izo nyoroshyangendo bagasaba ko abatazifite bazihabwa kuko ari ingirakamaro.

Umwe ati "imbogamizi ku baturage nuko umuturage atabona serivise igihe cyose ayikeneye, haba habayeho kutamugereraho igihe, imbogamizi iba yabaye kuri icyo gihe batamuha nk'ikinyabiziga ngo abashe gukora izo nshingano vuba byihuse".    

Culio Joseph, umukozi ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko kugeza ubu abo banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bahabwa moto ariko akavuga ko icyo gikorwa kigenda gikorwa uko ubushobozi buboneka.

Ati "twatangiye kugikora ariko hejuru ya 80% bamaze kubona moto abasigaye ni gahunda ikomeza, haba harimo ibintu byinshi uturere tureba niyompamvu bigenda intambwe kuyindi ntabwo abo bakeya basigaye ari ukubirengagiza cyangwa se bo batazagerwaho ahubwo nuko uturere twagiye dutanga bitewe n'amikoro ari kuboneka ariko gahunda dufite nuko Gitifu wese w'akagari agomba kubona moto".    

Mu Rwanda habarizwa utugari 2148, MINALOC ivuga ko 80% mu batuyobora bahawe iyo nyoroshyangendo ya moto yo kubafasha mu kazi ka buri munsi.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Oct 30, 2024 - 08:35