
Abayobozi batanga impushya zo kubaka mu buriganya bazajya bahanwa bikomeye
Feb 23, 2024 - 10:57
Hari abaturage bagaragaza ko kuba umuntu yakubaka inzu ikarinda irangira nyuma bakamusanyera kubera hari ibyo itujuje ahanini biterwa na ruswa iba yatanzwe mu nzego z’ibanze kuko ngo iba yarubatswe ubuyobozi bureba, Minisiteri y’ibidukikije iburira abayobozi batanga ibyangombwa byo kubaka bitujuje ubuziranenge birengagije imikoreshereze y’ubutaka ko hari ibihano bibategereje kandi biremereye.
kwamamaza
Bikunda kugaragara kenshi aho usanga inzu zisenywa bitewe nuko aho zubatse hatemewe cyangwa zarubatswe nta byangombwa izo nyubako zigasenywa mu rwego rwo kurwanya imyubakire y’akajagari.
Abaturage baganiriye na Isango Star bavuga ko bitumvikana uburyo inzu yubakwa ikarinda yuzura kandi abayobozi babireba nyuma bakayisenya, bakavuga ko ahubwo biterwa na ruswa abayobozi bo mu nzego zo hasi baba bariye.
Munyankindi Frederic ati "umuntu yiyubakira inzu kandi akayubaka banareba ikarinda yuzura barangiza nyuma bakazayisenya".
Karangwa Frodouard nawe ati "ubuyobozi bwo hasi uvugana nabwo bukakwihorera, babona za ruswa bakakureka ukubaka yamara kuzura ubuyobozi bwo hejuru bwabimenya bukaza bugasenya ya nzu ariko ubwo hasi buba bwabibonye, buba bubizi ntabwo wakubaka mu isibo ngo munyesibo abiyoberwe cyangwa mudugudu cyangwa uw'akagari".

Iki kibazo cyo gusenyera abaturage inzu zabo zuzuye kandi zarubatswe abayobozi bareba gikunze no kugarukwaho mu nteko ishinga amategeko, aho Abadepite basanga abaturage bakwiye gusobanurirwa neza imikoreshereze y’ubutaka ariko nanone abayobozi batanga ibyo byangombwa bagahanwa byihanukiriye.
Hon. Rutayisire Georgette Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ati "umwemerera ko yakubaka, ugasanga arubatse inzu ayitanzeho amafaranga atari make ariko agasenyerwa, iki kintu cyahabwa imbaraga kugirango iki kibazo gikunda kugaragara mu baturage cyo gusenyerwa igihe baba batatse ibyangombwa, bafashwa kugira ngo icyo kibazo kitazajya gikunda kugaragara".
Eng. Marie Solange Muhirwa ushinzwe imiturire n’imitunganyirize y’umujyi mu mujyi wa Kigali agira inama abantu kujya basaba ibyangombwa byo kubaka no gusana kuko hari n’ibitangirwa ubuntu.
Ati "twagira inama abantu kujya basaba ibyangombwa byo kubaka ndetse n'ibyangombwa byo gusana kuko nk'icyangombwa cyo gusana tugitangira ubuntu, icyangombwa cyo kubaka nacyo bitewe n'icyiciro cy'inyubako umuntu ari kubaka ni amafaranga atarengeje ibihumbi ijana, gutanga amafaranga menshi ya ruswa nta muntu wabigiraho inama".

Minisitiri w’ibidukikije Dr. Jeanne d'Arc Mujawamariya aburira abayobozi batanga ibyangombwa bitanyuze mu mucyo ko hari ibihano bibategereje kandi bitoroshye.
Ati "umuturage wahinduye imikoreshereze y'ubutaka arahanwa ariko urwego rwa Leta rwamuhaye iki cyangombwa kandi ruzi neza ko icyo cyangombwa nta buziranenge gifite igihano kikuba inshuro icumi, ndaburira abo bantu ko ibihano biremereye".
Gusenya inzu zitujuje ubuziranenge cyangwa zubatswe nta byangombwa bikunze kutavugwaho rumwe ariko amabwiriza agena imyubakire avuga ko umuntu wese akwiye kubaka ibijyanye n’igishushanyo mbonera cy’aho yubaka kandi yabiherewe ibyangombwa n’ababishinzwe.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


