
Abayobozi bane batawe muri yombi bakekwaho gutanga ibyangombwa byo kubaka binyuranyije n’amategeko
May 1, 2026 - 18:01
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze abantu bane barimo abari n’abakiri mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, bakekwaho gukoresha ububasha bari bafite mu nyungu z'abantu ku giti cyabo no gutanga ibyangombwa byo kubaka bitubahiriza igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka.
kwamamaza
RIB yavuze ko abafashwe ari Niyomungeri Richard, wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige mu Akarere ka Rwamagana, Kwisinga Jean Norbert ushinzwe imiturire mu Akarere ka Rulindo, Ishimwe Frank ushinzwe imitangire y’ibyangombwa byo kubaka mu Akarere ka Ngoma na Ntirenganya Epimaque wakoraga nk’Umuyobozi wa One Stop Center y’ubutaka mu Akarere ka Gakenke.
Aba bose bakurikiranyweho gukoresha nabi ububasha bahabwa no kutubahiriza igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, aho bakekwaho gutanga ibyangombwa byo kubaka ku bantu batandukanye batujuje ibisabwa cyangwa bubaka mu buryo bunyuranyije n’igishushanyo mbonera cyemejwe.
RIB yavuze ko dosiye z’aba bakekwa ziri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha, mu gihe iperereza rikomeje no mu bindi bice by’igihugu aho ibi byaha bishobora kuba bikorwa.
Yanongeye kuburira abafite inshingano zo gutanga ibyangombwa byo kubaka kubahiriza amategeko, yibutsa ko kubikoresha mu nyungu z’abantu ku giti cyabo bidindiza gahunda y’imiturire n’iterambere ry’imijyi kandi bihanwa n’amategeko.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


