Abavutse mu kinyejana cya 21 biyemeje kuba ikiraro cy’amahoro.

Abavutse mu Kinyejana cya 21 baravuga ko banze kuba ikiraro cy'inzangano, umujinya n'ibitekerezo byo kwikunda, ahubwo bakiyubakira ejo hazaza huje amahoro. Nimugihe imyaka ihera y’ikinyejana cya 20 yaranzwe no kubura amahoro mu banyarwanda.

kwamamaza

Muhoza Patrick we na bagenzi be bafite imyaka iri munsi y'imyaka 35, ibibagira imfura z' ikinyejana cya 21 cyatangiye mu 2001.

 Avuga ko bubakiye ku mateka aho kubona amahoro ku bababanjirije byari ingume, ariko biteguye kuba ikiraro cyambutsa ineza n’amahoro.

 Ati:” icyo tuzaharanira ni ukuzagira u Rwanda rwiza ruruta urwashize, twirinda ayo macakubiri, ibitekerezo byo kwikunda….”

 Mugenzi we Solange Iradukunda, yunze murye ati: “Twanze kuba ikiraro cy’urwango, inzika, ndetse n’umujinya …byaranze ikinyejana cyahise, ahubwo tugomba kubirwanya tukambutsa amahoro kugira ngo igihugu cyacu kigere aho twifuza.”

Urubyiruko rufite imyaka 35 ihera ikinyejana cya 20, bavuga ko banze ko umurage w'urwango barazwe n'ababanjirije wazambukiranya ikinyejana.

Bavuga ko bahisemo kuba akayunguruzo gatambutsa ibyiza n'amahoro ku babakurikira aribo mfura z'iki kinyejana turimo uyu munsi.

Padiri Theogene Iyakaremye ni umwe muri ba bucura b’ikinyejana cya 20, Ushinzwe urubyiruko muri Paruwasi ya Ruhuha, akaba yaranashinze umuryango w’urubyiruko AJECR, avuga ko uku gutekereza kure ku cyerekezo cy'amahoro bigenda bitanga icyizere ku mahoro arambye mu Rwanda.

 Ati: “ ibyo rero tuvuga nitubiraga imfura nibyo zizaraga ubuheta, nabwo bubirage ubuheture noneho ikinyejana cya 21 kigende gihererekanya mu bisekuru umurage mwiza bitandukanye n’uko ikinyejana cya 20 abantu bagiye bahererekanya umurage mubi wagiye ubyara ibibazo buri gihe.”

Yongeraho ko “ urugamba turiho ni urwo rwo kubaka amahoro arambye.”

 Buri mwaka tariki ya 21 Nzeri hizihizwa umunsi mpuzamahanga w'amahoro, aho binyuze mu muryango AJECR, mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Mageragere,ku wa gatatu hateraniye abavuye abo mu myaka inyuranye bizihiza uyu munsi.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/BA0d56zkAks" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Sep 22, 2022 - 12:19