
Abatwara moto mu mujyi wa Kigali barasaba kongererwa aho baparika
Apr 25, 2025 - 11:01
Abatwara moto mu mujyi wa Kigali, baravuga ko bari kugorwa n’ubuke bwaho baparika ibinyabiziga bikabakururira kwisanga mu makosa, barasaba ko ikijyanye naho baparika cyakorwaho.
kwamamaza
Hirya no hino mu bice by’imijyi yo mu Rwanda by’umwihariko i Kigali, usanga abakenera kujya muri gahunda zibasaba kwihuta biyambaza gutega moto. Nyamara abatwara abagenzi kuri moto ntibasiba kugaragaza uruhuri rw’ibibazo bibangamiye uyu murimo.
Magingo aya, ngo igihangayikishije kurushaho ni ibihano bahabwa bazira guparika ahatemewe, nyamara ahemewe hadahagije bijyanye na moto ziri mu muhanda.
N’ubwo abamotari bataka guhanwa kenshi, inzego z’umutekano wo mu muhanda ntizemera icyo bo bita kurenganywa. Ku kibazo cyo guparika, SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, avuga ko kizwi kandi kiri gushakirwa umuti.
Ati "umuntu wandikiwe nuko haba hari amakosa yakoze, iyo wandikiwe ukabona ko warenganye haba hari ababishinzwe bari kubikurikirana, kuba aho guparika hatarakwira hose biri kugenda bishakirwa umuti n'inzego zibishinzwe".
Imibare yo mu kwezi kwa 10, 2024 igaragaza ko mu mujyi wa Kigali habarurwaga abamotari basaga ibihumbi 30, ndetse kugeza ubu hakaba hari parking 8 zihariye zagenewe abamotari ziri mu bice bitandukanye mu mujyi wa Kigali.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


