Abaturiye uruganda rwa Steelrwa batabariwe ngo bimurwe batunguwe no gusanga ahari aho gutuwa bagizwe ah’ubuhinzi

Abaturiye uruganda rwa Steelrwa mu karere ka Rwamagana batabariwe ngo bimuke, baravuga ko batunguwe nuko ubutaka bwabo bwakuwe mu miturire bugashyirwa mu buhinzi. Basanga ayo ari amayeri yakoreshejwe kugira ngo buteshwe agaciro, bagasaba ko byasubizwa uko byahoze. Ubuyobozi bw'akarere ka Rwamagana buvuga ko abatarabariwe mu kiciro cya mbere bazabarirwa mu byiciro bizakurikira ariko hanakumiriwe ko abaturage bakomeza kuhatura kugira ngo mu myaka izaza ntibazagirweho ingaruka n'imyotsi iva mu ruganda.

kwamamaza

Nyuma y'igihe abaturiye uruganda rwa Steelrwa ruherereye mu kagari ka Cyarukamba mu murenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana, bataka kubangamirwa n'imyotsi n'urusaka bituruka mu ruganda, bamwe batangiye kubarirwa kugira ngo bimuke. Gusa abatuye mu butaka butabariwe ngo nabo bimuke, bavuga ko batunguwe nuko ubwo butaka bwabo bwari busanzwe buri mu miturire, vuba aha bwahinduwe bugashyirwa mu buhinzi batabimenyeshejwe. Bavuga ko ari ukubahemukira kuko bwateshejwe agaciro.

Ubwo baganiraga n’Isango Star, umwe mu bafite iki kibazo batashatse ko tugaragaza imyirondoro yabo, yagize ati: “Ni gute mu minsi mike bahinduye ubutaka bwacu ngo ni mu buhinzi kandi hano mu by’ukuri turatuye. Bakimara kubihindura, twumva ngo uruganda rwa Steelrwa rugiye kutubarira. Noneho twebwe impungenge dufite ni uko baduhinduye mu buhinzi, twabigizeho ikibazo cy’uko ubutaka bwacu bashaka kubutesha agaciro.”

Undi ati:” hano hari mu miturire ariko ikibazo dufite bahashyize mu buhinzi none ubutaka bakaba bagiye kubutesha agaciro. Hari ibikorwaremezo, ntabwo twari dutuye mu manegeka kuburyo bajya gufata ahantu hari hafite agaciro bakahahindura mu buhinzi.”

Aba baturage basaba ko basobanurirwa impamvu ubutaka bwabo bwakuwe mu miturire bugashyirwa mu buhinzi ndetse bakafashwa bugasubizwa mu miturire nk'uko byari bimeze.

Umwe ati: “Leta iturenganure kuko ntabwo turamenya uburyo hano hantu bazatubarira.”

Undi ati: “ twebwe dufite dufite ikibazo rwose. Turasaba yuko Leta iturenganura, tubisabye abayobozi bo hejuru.”

Kagabo Richard Rwamunono; Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, avuga ko bitewe n'ikibazo cy'imyotsi n'urusaku bituruka mu ruganda rwa Steelrwa bibangamiye abaruturiye, byabaye ngombwa ko abari muri metero 500 zirukikije bahimurwa. Anavuga ko hakazakurikiraho ibindi byiciro kugeza muri metero 1500.

 Yongeraho ko ibyo byatumye abaturage babuzwa kuhatura kugira ngo hirindwe ko baba benshi bakazabangamirwa n'uruganda mu bihe bizaza.

Ati: “ kugira ngo wenda dukumire n’ibindi bishobora kwiyongera mu bihe biri imbere bitewe n’ubushobozi bw’uruganda kuko uko ibyuma bigenda bikenerwa ni nako uruganda rugenda rushyiramo ubundi bushobozi, twakumira kurushaho kugenda biyongera bahatura kugira ngo uko uruganda rwatera imbere ruzamura ibikoresho bigatuma ya myotsi twizeraga ko itari burenge muri metero 500, ishobora kugera mu 1000 n’1500.”

“izo couche eshatu zagiye zigenerwa ibikorwa byahakorerwa bitabangamiye ubuzima.”

Ikicyiro cya mbere cy'abaturiye uruganda rwa Steelrwa mu karere ka Rwamagana bazimurwa ni abatuye muri metero 500, uvuye ku ruhombo rusohora umwotsi mu ruganda.

Naho mu kiciro cya kabiri hazimurwa abari muri kiremetero uvuye kuri urwo ruhombo ndetse n'ikiciro cya gatatu ni abatuye muri kirometero n'igice.

Abatuye muri ibyo bice bibiri bya nyuma bavuga ko kuba ubutaka bwabo bwarashyizwe mu buhinzi ari amayeri yakozwe kugira ngo igihe cyo kubarirwa bazahabwe amafaranga macye. Basaba ko byasubizwa uko byahoze.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Jan 21, 2025 - 09:17