
Abaturiye ahahoze gereza ya Nyarugenge barasaba ko yakubakwa vuba
Aug 15, 2024 - 09:40
Abatuye mu mirenge ya Gitega na Muhima ahaturiye ahahoze gereza nkuru ya Nyarugenge izwi nka 1930, baravuga ko nyuma y’uko iyi gereza yimuriwe I Mageragere, aho yahoze hasigaye amatongo adafite gikurikirana ku buryo yahindutse indiri y’abajuru n’inzererezi, bagasaba ko ubu butaka bugari bwubakwa byihuse kugira ngo bibakize uyu mutekano muke.
kwamamaza
Tariki ya 16.07.2018 nibwo ibikorwa byo gufunga no kugororera abahamwe n’ibyaha n’ababikekwaho mu mujyi wa Kigali rwagati byahagaritswe byimurirwa mu murenge wa Mageragere. Ndetse inyubako yari imaze imyaka isaga 80 ifungirwamo abakoze ibyaha irafungwa.
Nyamara kugeza ubu imyaka ibaye 6 aha hahoze gereza izwi nka 1930, nta bindi bikorwa byahashyizwe ahubwo abahaturiye bakavuga ko ibihuru by’ahahoze zimwe mu nyubako kuri ubu byahindutse indiri y’abajura n’inzererezi.
Umwe ati "ikibazo kirahari kandi kinakomeye, ni mu bihuru, ni mu kigunda noneho mu mujyi wa Kigali kubona ahantu hasa nkuko ahangaha hasa biteye isoni, uretse indiri y'amabandi ni n'indiri y'imibu".
Undi ati "iki gihuru giteye ikibazo kubera ko hari igihe ushobora gukingura igipangu ugasanga nk'umuntu yinjiye munzu cyangwa se hari nk'abantu baba bari hano mugisambu burigihe kumugoroba turababona hari n'abaharara, hari n'abahirirwa bahicaye".
Bashingiye ku mutekano muke bakururirwa n’aha hantu nyamara harahoze harindirwa umutekano, aba baturage kandi barasaba ko banyiri ubu butaka babukoresha icyabugenewe vuba, bikareka kubakururira umutekano muke.
Umwe ati "numva ko bagiye kuhubaka Kiliziya ariko ntabwo tuzi ngo ni ryari natwe turabitegereje, twebwe twumva byakorwa vuba kuko badukuyeho iki gisambu imbere byaba byiza kandi byadufasha".
Undi ati "iyo mirimo yo kuhubaka yakihutishwa bakabikora vuba ubutaka bakabubyaza umusaruro aho kuguma ari igisambu nkikingiki".
Ubu butaka buherereye mu murenge wa Muhima mu mujyi wa Kigali, buri mu maboko ya Kiliziya Gatulika, kugeza ubwo twamaraga gutegura iyi nkuru, ntacyo ubuyobozi bwayo bwari bwadutangarije ku gihe bazatangirira imirimo yo kuhubaka, nyamara baheruka gushyira hanze igishushanyombonera cy’inyubako nshya ya Cathédrale Saint Michael iteganywa kuhubakwa.
Kuba ubu butaka bukomeje kuba umutwaro w’ababuturiye, ni ibisaba inzego bireba mu gusaba kiliziya kwihutisha iyubakwa ryabwo nk’uko bikorwa ku bundi butaka buri mu mujyi wa Kigali butabyazwa umusaruro, mu gihe ibikorwa byo kubaka iyi Cathédrale ya Arikidiyosezi ya Kigali byagombaga kuba byaratangiye mu kwezi kwa 7 kwa 2021 bikarangirana n’ukwezi kwa 6 kwa 2024.
Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


