Abaturage batewe inkunga n'umushinga Spark microgrants barishimira ko biteje imbere

Kuri uyu Gatanu hasojwe icyiciro cya mbere cy’umushinga wo gufasha abaturage kuzamura uruhare mu iterambere bafashijwemo na Spark Microgrants.

kwamamaza

Uyu mushinga w’iterambere watangiye muri 2021 ku bufatanye na MINALOC na LODA, wari uteganijwe kugera ku ngo 17750 mu kubaka ubushobozi bw’abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze no kugirango umuturage agire uruhare mu bimukorerwa, no mu kugira uruhare mu igenamigambi.

Bamwe mu baturage bari muri uyu mushinga bakavuga ko bari mu bukene ariko kuri ubu babashije kwiteza imbere bagasaba ko n’abo bitarageraho byabageraho.

Umwe ati "njye ngeze hejuru kuko nari hasi, nari ntuye mu nzu y'amabati 10 none ubu mfite inzu y'amabati 60 kandi ifungishije metalike, mbere nahingaga kuri are 20 none ubu ndahinga kuri hegitare n'igice, icyo nasaba kugirango bigere no ku bandi nuko nkatwe ayo mafaranga baduhaye tumaze kwiteza imbere nuko n'abandi imishinga yaza yaberekeraho tutihariye kuko twe twamaze kugira ibyo tugeraho". 

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko gahunda nk'iyi ifasha abaturage ituma biteza imbere kandi bizaba byiza bigeze kuri benshi.

Ati "byaje ari igisubizo kugirango mu gukomeza guharanira ko umuturage agira uruhare mu bimukorerwa ariko bigashingira ku byifuzo, uyu mushinga watanze amahirwe abaturage bagira umwanya wo gutekereza imishinga y'iterambere imyinshi iragenda igana mu nyungu ku muntu ku giti cye ariko icyo tugezeho ubungubu ni ukugirango umushinga ube wagera kuri buri rugo rw'abatuye umudugudu kandi niyo nzira turimo".          

Camila Lineman Umuyobozi mukuru ushinzwe porogaramu muri Spark yavuze ko uyu munshinga wageze kuri benshi kandi bazakomeza no kwagura ibikorwa byabo bafatanyije na leta.

Ati "uyu mushinga wari ugamije ibintu 2; gushyira imbaraga no guha ubushobozi mu guhindura imibereho y'abaturage bo mu midugudu 249 no kubakira ubushobozi abayobozi b'inzego z'ibanze mu kugira uruhere mu bibakorerwa, kubw'ibyo tugiye kwagura ibikorwa byacu , ubufatanye muri uyu mwaka, tugiye gutangiza ikindi cyiciro kizagera ku bantu bo mu midigudu 245, tuzakomeza gukorana hafi na leta mu gukomeza kwagura ibikorwa byacu mu mishinga n'ibindi bigera ku baturage ndetse hari byinshi bizaza".              

Iyi gahunda ikorera mu turere 4 two mu ntara y’Amajyepfo n’Amajyarugu, imirenge 7, utugari 38 n’imidugudu 249 ku baturage 152645, aho buri mu mudugudu wahabwa ibihumbi 8 y’amadorali, hose hatanzwe miliyari hafi ebyira z’amadolari.

Uyu mushinga wa Spark Microgrants kandi ukorera mu bihugu 7, birimo u Rwanda, Burundi, Uganda, Malawi na Ghana.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Huye

 Dec 15, 2024 - 09:24