Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya Gihanga iranyomoza amakuru y’uko hari ingingo zikurwa mu mubiri w’uwapfuye.

Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya Gihanga, RFL (Rwanda Forensic Laboratory), iranyomoza amakuru avuga ko iyo hasuzumwa icyishe umuntu hari ingingo z’umubiri we zimukurwamo. Ivuga ko izi ngingo zitaba zigifite agaciro bityo zitakurwa k’uwapfuye.

kwamamaza

Lt Col. Dr. Charles Karangwa ; Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga, bikoreshwa mu butabera ndetse n’ahandi,izwi nka Rwanda Forensic Laboratory,avuga ko impamvu umuntu wapfuye akorerwa isuzuma ari uko “Umuntu ashobora kugira impanuka kubera ibintu byinshi : kubera ko yanyweye, kuko bamuhaye uburozi noneho akagera ahantu agatangira guhuma, agata ubwenge agakora impanuka. Ashobora kugira impanuka kubera impamvu nyinshi cyane.”

Yongeraho ko “Hari n’impanuka isanzwe. Ntabwo urupfu rusanzwe n’urudasanzwe urumenya wamaze gukora isuzuma. Icyemezo ukuye hano ushobora kugikoresha mu bintu byinshi, nko muri RSSB niba yari umukozi ukagira impanuka uvuye, ugiye cyangwa se uri ku kazi.”

Nubwo Lt Col. Dr. Karangwa avuga ibi, hari abaturage baganiriye n’Isango star, bavuga ko bakeka ko hari ingingo zikurwa ku wapfuye mu gihe cy’isuzumwa nuko zikifashishwa mu buvuzi.

Umwe yagize ati : “Ibyo byo biravugwa ! Ngo iyo babajyanye Kacyiru babakuramo impyiko iyo basanze ari bizima nuko bakabishyira mu bandi. Ibyo biravugwa mu baturage kandi si bibi kuko uba ufashije wa wundi uteri ugifite ubuzima.”

Undi ati : “ Nubwo bazimukuramo njyewe numva nta kibazo. Zibaye zikiri nzima( ingingo) bazikuramo bakazifashisha ariko hakabaho uburenganzira bw’umuntu wo mu muryango we, niba nawe ibyo bintu yarabyemeraga.”

Ku ruhande rwa Lt Col. Dr. Karangwa avuga ko iyi myumvire basanzwe bayumva ku bantu benshi.avuga ko“Hari abavuga ko hari ingingo dukuramo ariko ubundi ni ukubera kutamenya. Ubundi ubonye ibisabwa byose byerekana ko urupfu rwabaye ku isuzumwa ry’umubiri birahagije. Ariko hari igihe biba ngombwa ko umuntu fungura, tuvuge ko umuntu yazize stroke (guturika k’udutsi two mu bwonko) ubwo wabimenya gute utabanje gusuzuma stroke ! Uba ukeneye kumenya ese yarozwe cyangwa ntiyarozwe.”

Ariko anasobanura ko iyo umuntu yapfuye n’ingingo ze zose ziba zangiritse kuburyo zitakoreshwa mu buvuzi.

Ati : Rero uwapfuye aba atandukanye n’umuntu muzima kuko amaraso ye ntushobora kuyafata mu mutsi. Amaraso cyangwa inkari ni ugufungura ukazifata mu gasabo k’inkari. Kuri izo ngingo muvuga, iyo umuntu yapfuye ziba zapfuye, ntabwo ziba zigikora. Ntabwo ushobora gukura urugingo mu muntu wapfuye ngo urushyire mu wundi. Ubwo nko bw’umuntu wapfuye ntushobora kubusimbuza ubw’umuntu muzima ! Buba byangiritse nabwo. Oxgene iba itakigera mu bwonko, rero nta na kimwe wabukoresha.”

Ubusanzwe Rwanda Forensic Laboratory ifite inshingano rusange zo guha abayigana serivisi zo gusuzuma no gupima ibimenyetso mu buryo bwa gihanga byakenerwa mu butabera. Ndetse n’izisabwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa izindi nzego n’imiryango, baba abo mu gihugu cyangwa mu mahanga. iyi Laboratwari kandi ifite n’ inshingano zo gukusanya, gupfunyika, gutwara, kwakira, kubika no gusuzuma ibimenyetso by’ahakorewe icyaha.

Ni inkuru ya Thierryve Ndayishimiye/Isango Star-Kigali.

 Apr 15, 2022 - 16:38