Abaturage basabwe kwita ku bidukikije

Abaturage basabwe kwita ku bidukikije

Abaturage bo mu turere twa Ruhango, Karongi na Nyamagabe baravuga ko ibikorwa byo guca imirwanyasuri bakoze bigiye kubafasha kugabanya ubutaka bwatembanwaga n'uruzi rwa Nyabarongo, bikabateza ibibazo. Ni mugihe ikigo cy'igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije gisaba abaturarwanda muri rusange kugira uruhare mu gukomeza kubungabunga ibidukikije kugira ngo turengere ejo hazaza.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ubwo abaturage bo mu Ruhango, Karongi na Nyamagabe bahuriraga mu ihuriro ry'utwo turere mu gikorwa cy'umuganda rusange ngarukakwezi cyabaye ku wa gatandatu, ku ya 25 Gicurasi (05).

Iki gikorwa cyibanze ku guca imirwanya suri ku misozo iteganye y'utu turere, aho abadutuyemo babyitezeho kugabanya ubutaka bwatemberaga mu mugezi wa Nyabarongo.

Umuturage umwe yagize ati: “ni ukugira ngo turwanye isuri, itazajya itembana ubutaka bwacu bujya mu mahanga, nirwo ruhare rwacu. Iyo isuri ibutemanye bukajya mu mazi, burigendera bukaducika.”

Yongeraho ko “bizagira akamaro kuko iyo duciye imirwanyasuri, ntabwo amazi adutwarira ubutaka…kubungabunga ibidukikije ni ukugira ngo iterambere ryacu rkomeze rishinge imizi.

Undi ati:” turimo turarwanya isuri , tuyirinda kugira ngo ubutaka bwacu bwatembanywa n’isuri noneho bukajya mu mugenzi wa Nyabarongo. Ninayo mpamvu twaje mu muganda rusange kuko bidufitiye akamaro.”

Muri iyi misozi n'ibikombe yakorewemo umuganda rusange, abahatuye bagaragaza ko isuri yaho yabatezaga ibibazo.

Umwe ati: “isuri ikukumba ubutaka nuko bukajya muri Nyabarongo. Bwajya muri Nyabarongo ugasanga inshuro nyinshia abantu barahaguye, ibihingwa byacu biragiye, hagasigara ari ku butayu. Ariko kubera ko ubu turwanyije isuri, ntabwo tuzongera guhura nayo, ngo ubutaka bwacu bujye muri Nyabarongo.”

Minisiteri w'ibidukikije Dr. MUJAWAMARIYA Jean D’arc asaba abaturarwanda  muri rusange kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.

Ati: “ bisaba imbaraga n’ubushake bya buri wese, buri wese akumva ko iki gihugu ari icyacu kiandi kukirengera bihera iwawe mu rugo. Ukirinda kujugunya amashashi no gukoresha ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, wirinda kujugunya imyanda mu migezi…kumesera mu migezi buriya nabyo ntibyemewe. Wirinda kogereza imodoka n’ibindi binyabiziga mu migezi no mu bishanga.”

“ kurengera igihugu bihera iwawe mu rugo. Iyo urengeye igihugu uhereye iwawe mu rugo, urengera igihugu n’abanyagihugu bari iwawe, bityo bikagera no kuri sosiyete.”

Umuganda rusange wok u wa gatandatu, wabereye ku misizi itatu iteganye ihuza intara y'Iburengera n’iy’Amajyepfo, mu muturere twa Ruhango, Nyamagabe na Karongi.

Wanahujwe no gutangiza icyumweru cyahariwe kubungabunga ibidukijije, aho minisiteri y'ibidukikije ibinyujije mu kigo cy'igihugu cyo kubungabunga ibidukikije, REMA, bakangurira abanyarwanda bose kugira ubufatanye mu kubungabunga ibidukije, mu ntero igira iti “tubungabunge ibidukikije  dusubiranya ubutaka bwangiritse, twongera ubudahangarwa, turwanya ubutayu n'amapfa”.

@ Bizimana Emmanuel/Isango Star.

kwamamaza

Abaturage basabwe kwita ku bidukikije

Abaturage basabwe kwita ku bidukikije

 May 27, 2024 - 13:01