
Abaturage barasabwa kwamagana abatoneka imitima y'abanyarwanda bapfobya Jenoside
Apr 23, 2025 - 17:15
Abaturage barimo n'abize barasabwa kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside no kwamagana kandi bakima amatwi abagipfobya jenoside yakorewe abatutsi. Ni nyuma y'aho bigaragariye ko mu 1994 ubwo jenosdie yakorewe abatutsi yakorwaga, abafatwaga nk'abajijutse barimo n'abari abarezi, bagize uruhare mu itegurwa n' ikorwa rya jenoside yakorewe abatutsi.
kwamamaza
Kuri ubu, kimwe n’ahandi mu gihugu, mu karere ka Ruhango hakomeje ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, hanashyingurwa imibiri y’abazize Jenoside igenda iboneka. By’umwihariko mu gice cy’Amayaga kigizwe n’imirenge ya Kinazi na Ntongwe, ahahoze ari Komini Ntongwe yari igizwe na segiteri 13, yayoborwaga na Burugumesitiri Kagabo Charles, ni hamwe mu hakozwe Jenoside ku rwego ndengakamere.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Uwamariya Valentine, akaba n’intumwa ya Guverinoma mu Karere ka Ruhango, yavuze ko kuba bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside barimo n’abarezi, byarushijeho kuyitiza umurindi, hicwa Abatutsi bwinshi.
Yagize ati: “Twibuka ubugome bw’indengakamere Jenoside yakoranywe, aho bamwe mu bitwaga ko bashinzwe uburezi batandukiriye inshingano zabo bagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Twabonye urugero rw’umwarimu wigishaga ku ishuri ribanza witwaga Nsabimana Jacques, wari na Perezida wa CDR muri Komini Ntongwe, wacukuye icyobo kinini avuga ko ari ubwiherero, ariko cyaje kujuhunyamo Abatutsi, bamwe banajugunywamo bakiri bazima, hafi y’iryo shuri."

Yakomeje asaba abaturage gukomeza kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyamagana aho yaba ivugiwe hose, agira ati: “U Rwanda rwarapfuye, rugiye kuzima Imana irarutabara, abana barwo bari mu ngabo zari iza APR Inkotanyi bemera gutanga ubuzima bwabo barwana amanywa n'ijoro, barwanya umwanzi washakaga koreka igihugu, bagerageza kurokora bake bari bacyihishe mu myobo, inzuzi n'imigezi, abari mu mirambo, imifunzo umwanzi atarabageraho."
Yongeyeho ko u Rwanda rwari rwarazimiye, ariko Imana irurutabara binyuze mu ngabo za APR Inkotanyi zari zigizwe n’urubyiruko rwemeye gutanga ubuzima bwabo, barwana amanywa n’ijoro bagerageza kurokora bake bari bagihumeka, bari bihishe mu myobo, inzuzi n’imigezi, ndetse no mu mirambo.
Yanavuze ko: “Mboneyeho gusaba buri wese kugira uruhare mu kunyomoza abashaka kugoreka ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwamagana abashaka kudusubiza inyuma mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge igihugu cyacu cyahisemo.”

Kugeza ubu, mu Karere ka Ruhango hari inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi arizo: Kabagali, Ruhango, Kinazi na Muyunzwe, ziruhukiyemo imibiri y’Abatutsi isaga 97,030. Muri iyo mibiri, 63,293 iruhukiye mu rwibutso rw’Akarere rwa Kinazi ruherereye mu Mayaga.

@RUKUNDO Emmanuel / Isango Star - Ruhango
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


