
Abategereje kaburimbo mu muhanda Gasanze-Nduba barasabwa gukomeza kwihangana
Jun 26, 2025 - 12:53
Mu gihe abakoresha umuhanda Gasanze – Nduba bavuga ko bamaze igihe kinini basaba gukorerwa uyu muhanda ugatunganywa ukaba wanashyirwamo kaburimbo, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali burabasaba gukomeza kwihangana kuko kaburimbo ihenda kandi amikoro yo kuwukora akaba ataraboneka.
kwamamaza
Mu bihe bitandukanye abakoresha umuhanda Gasanze – Nduba n’abawuturiye bakunze kumvikana basaba ko wakorwa kuko babangamirwa n’uko umeze.
Umwe muri bo yabwiye Isango Star ko" Mu murenge wa Nduba twifuza ko baduha kaburimbo ituruka I Gasanze."
Undi ati:" Usanga abantu baturiye umuhanda tugowe n'ibicurane kubera ivumbi rugenda ritumuka. Turasaba ko wenda baduha kaburimbo."
"Ufite akazi mu mujyi ntubona uko ujyayo! Ufura umwenda wawanika ugahita wandura! Gusiga amarangi biba bigoranye kubera ivumbi."

Banavuga ko habonetse kaburimbo byakorohera imodoka kujya muri icyo cyerekezo.
Umwe ati:" Na ligne yahita iboneka kuko harimo kaburimbo ntabwo shoferi yatinya kuzana imodoka inaha."
Emma claudine NTIRENGANYA; umuvugizi w’umujyi wa Kigali, avuga ko uyu muhanda kimwe n’indi ikeneye gukorwa bizashakirwa ubushobozi bikazakorwa buhoro buhoro.
Ati:" Ntabwo aribo gusa. Mu Mujyi wa Kigali dufite imihanda itandukanye dutekereza ko ikwiriye kuba ishyirwamo ingufu igakorwa. Yaba ikorwa mu budyo bwo gutsindagira neza ( laterite) cyangwa no mu buryo bwo kuba hashyirwa mo kaburimbo; ibyo akaba ari ibintu bizagenda bikorwa buhoro buhoro."

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n'ibikorwaremezo, DUSABIMANA Fulgence, avuga ko igisubizo cy’uyu muhanda gihenze. Gusa asaba abawukoresha gukomeza kwihangana kuko batibagiranye.
Ati:"Kujya Nduba ni umuhanda, ziriya nzira zifite agaciro gakomeye. Tujya dukorana n'abafatanyabikorwa bakorera mo hariya, ugashyira mo maramu kugira ngo ibe ikoreshwa mugihe itarajyamo kaburimbo."
"Icyo twababwira, ntabwo twabibagiwe mugihe tugitegereje igisubizo kirambye kuko muzi ko gihenze....Umuhanda wa kaburimbo urahenze cyane kandi ntabwo twibagiwe ko mubabaye, biri muri priority dufite."
Umujyi wa Kigali ukomeza kubaka imihanda mishya hirya no hino mu bice bitandukanye biwugize. Ndetse hari n’aho abaturage ubwabo babigira mo uruhare, aho bashobora gukusanga nibura 30% by’ingengo y’imari y’uwo muhanda maze andi asigaye agatangwa n’ubuyobozi.
@Yassini TUYISHIMIRE/ Isango Star-Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


