Abatanga ubwunganizi mu by’amategeko baravuga ko hari amategeko arimo inenge zituma abaturage benshi barengana.

Abunganizi mu mategeko baravuga ko hari inenge zigaragara mu mategeko amwe n’amwe yo mu Rwanda bigatuma abaturage benshi barengana. Aba batanga urugero nk’abatinda kuburanishwa mu gihe bakurikiranweho ibyaha…bagasaba leta ko hakorwa amavugurura yatuma akarengane gacika. Ni mu gihe Perezida w’urukiko rw’ikirenga avuga hari gahunda yo kuvugura amategeko amwe n’amwe ariko ayasizweho n’abakoloni bakiri mu Rwanda.

kwamamaza

Ni kenshi mu Rwanda hagiye humvikana abagaragaza ko barengana mu gihe ubutabera bwatinze kubageraho bigatuma bafungwa imyaka cyangwa se  igihe cyo kuburana kikarenga  mugihe biba biteganywa n’itegeko.

Abatanga ubufashwa mu by’amategeko  bavuga ko biterwa  no kuba hari inenge ziri mu matekeko zikwiye guhinduka kuko zirenganya bamwe.

Me Mukashema Marie Solange; yumanganira abantu mu mategeko mu kigo Legal Aid Forum, yagize ati: “Umushingamategeko yaravuze ngo niba urubanza mbonezamubano rugeze mu rukiko rukamara amezi atandatu rutaraburanishwa rurasibwa. Ariko iyo ugeze mu manza nshinjabyaha, iyo ubushinjacyaha bwaregeye urukiko wa muntu aguma kwa kundi, ninaho ikibazo kiri! Ikibazo twe kukirebera mu nkiko gusa, ahubwo kiri no muri politiki ndetse no mu mategeko yacu.”

Mutabaza Harisson; Umuvugizi w’inkiko,avuga ko ubusanzwe ntawe ukwiriye kumva ko yarenganye kuko  bimwe mu bituma imanza zitinda harimo kuba inkiko zifite akazi kenshi ndetse n’abacamanza bakaba bake.

 Mutabazi yagize ati: “Inkiko zo ntabwo zisuzuma gusa ibyerekeranye n’imanza nshinjabyaha, cyangwa ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo. Murabizi mu nkiko imanza dusuzuma hari iz’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, izo zose ziba ziri mu rukiko. Nk’urugero bakureze uyu munsi, uraza usanga harimo izindi manza zagezemo kare, ako ni akazi kose baba barimo gukora!”

Yongeraho ko “ rero iyo umuntu yumvishe ngo bampaye kuzaburana umwaka nk’utaka mu kwa gatandatu…nonese ba bantu bakora iki? n’inkiko ntabwo zicaye!”

Me Marie Solange  Mukashema avuga ko hakwiye kugira igikorwa kuburyo hatatangwa  igihano cy’igifungogusa.

 Ati: “Abacamanza nabo nta rwinyagamburiro! Niba ingingo zose 94 ziteganya igifungo, imwe ikaba iteganya tije, izindi zigateganya igifungo cyangwa ihazabu mirongwine na zingahe…ni ngombwa ko ayo mategeko yongera kurebwaho kugira ngo wa muntu agororwe, kuko icyo umushingamategeko aba agamije ni ukugira ngo agororoke agaruke muri sosiyete, ntabwo ari ukugira ngo amwumvishe.”

 Anavuga ko iyo gereza zuzuye  kubera umubare w'abafunzwe, ikijyanye no kugororwa kiba kitakiriho.

 Ibi bigarutsweho mugihe  Dr.Ntezilyo Faustin ; Perezida w’urukiko rw’ikirenga yemeza ko hari amategeko y’u Rwanda akenewe kuvugururwa kugira hatangwe ubutabera bwuzuye.

 Ati: “ Urabona nk’amategeko avugururwa kugira ngo tujyane n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, nayo agomba kuzamo cyangwa n’ibindi byose. Bivuga ko ubu intumbero, ari ku babishinzwe mu rwego rwa komisiyo ishinzwe ivugururwa ry’amategeko na minisiteri y’ubutabera, buri gihe baba bashaka kureba amategeko yaba abereye icyerekezo u Rwanda rurimo noneho bakagenda bayavugurura. Icyo gihe bigira n’ingaruka mu mikorere y’inkiko kuko zibereyeho gutuma amategeko yubahirizwa.”

Uretse ibi kandi, anavuga ko u Rwanda rushaka kwisunga amategeko asanzwe akoreshwa mu bindi bihugu, nka Sierra Leone mu rwego rwo kurushaho kunoza imiterere y’amategeko y’u Rwanda.

Ni inkuru Theoneste Zigama/Isango Star-Kigali.

 Sep 1, 2022 - 08:15