
Abatanditse mu irangamimerere barasabwa kwegera inzego z'ibanze bakandikwa
Sep 9, 2024 - 08:26
Hari abatuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko babangamirwa no kubona serivise zimwe na zimwe mu nzego z’ibanze bitewe nuko batanditse mu irangamimerere, bagasaba inzego zibishinzwe ko bafashwa kubarurwa bakajya babona serivise biboroheye.
kwamamaza
Hashize icyumweru mu Rwanda hari gutangwa serivise z’irangamimerere hirya no hino mu mirenge yose, ariko nubwo bimeze bitya hari abagaragaza ko batanditse muri serivise z’irangamimerere kandi bujuje imyaka y’ubukure, ibyo bikababangamira mu gihe hari serivise bakeneye mu nzego z’ubuyobozi.
Umwe ati "ikibazo mfite nandikishije abana bari bagize imyaka myinshi batanditse ejobundi umuto agiye gukora icya leta ntangazwa nuko bambwiye ko atanditse nta rangamimerere afite, aba bakoze icya leta agiye nta byangombwa kugirango agere ku ishuri yige bizamubera ikibazo no mu irangiza rye".
Undi ati "mfite abana 5 ariko hagaragara abana 3, ndi n'umuntu ugiye gusezerana ntabwo bansezeranya ngo abana banjye mbashyire inyuma, ntabwo najya mundangamimerere y'umutware ngo abana bo basigare".
Undi nawe ati "hari umwana wavutse ari Uganda, Mama we yarapfuye ariko abamufasha baramufata ejo bakamwirukana kubera ko atagira irangamimerere kandi arengeje imyaka 20".
Kuri iki kibazo Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel, avuga ko abafite ikibazo nk'icyo bakwegera inzego z’ibanze zibegereye bagafashwa kwandikwa mu irangamimerere ko ari uburenganzira bwabo.
Ati "ikibazo cy'irangamimerere gisaba ko abantu bagishyiramo imbaraga kikaba nka kimwe mu bintu byihutirwa, ubu ukoresheje telephone ushobora kuvugana na sisiteme irimo abaturage, ushobora guhamagara nimero zitandukanye harimo n'iz'umujyi wa Kigali kugirango bagufashe ariko noneho no kujya ku kagari, turagira inama ababyeyi cyane cyane, ibibazo bivukira aho umubyeyi abyara umwana ntamwandikishe, bitera uruhurirane rw'ibibazo iyo umuntu amaze gukura, ababyeyi mu gihe ubyaye umwana uhita wihutira kumwandikisha ntabwo byishyurwa kandi bikorerwa ku nzego zegereye abaturage mu kagari, ushobora no guhamagara Gitifu akaza niba wabyariye mu rugo noneho n'umuntu wabyariye kwa muganga ahava umwana yamaze kwandikwa".
Nubwo biri uku, magingo aya leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo kwandika buri mwana wese bigakorerwa kwa muganga akimara kuvuka, ndetse igahamagarira buri wese kwandikwa mu irangamimerere kuko ariryo rigenderwaho mu igenamigambi, nyamara hakibazwa igikorwa mu gihe hari abakomeje gucikanwa n’uburenganzira bwo kwandikwa mu irangamimerere.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


