Igenzura ryagaragaje ko abasoza mu mashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyingiro bahita babona akazi

Urwego rushinzwe tekinike imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda, ruvuga ko bitewe n’uruhare imyuga igira mu kugabanya ubushomeri hakenewe ubufatanye bw’ibihugu no kwigiranaho kugirango hasangizwe ubunararibonye bwo kongera imirimo binyuze mu myuga.

kwamamaza

Guhera ku itariki ya 01 kugeza ku ya 5 mu kwezi kwa 6, mu Rwanda hazateranira inama mpuzamahanga ihuza ibihugu igamije ku kwiga ku iterambere ry’ibijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro ndetse na tekinike aho hazanaba imurikabikorwa rigamije kwerekana ubushobozi bw’ibihugu muri icyo gice, aho ni mu kiswe icyumweru cyahariwe tekinike imyuga n’ubumenyingiro.

Paul Umukunzi, umuyobozi mukuru wa RTB, urwego rwa tekinike imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda ati “twateguye icyumweru cyahariwe TVET,  dufitemo ibikorwa bitandukanye bigamije gusobanurira abanyarwanda ibijyanye na tekinike imyuga n’ubumenyingiro ariko cyane cyane ibijyanye n’isoko ry’umurimo, muri icyo cyumweru hakubiyemo ibikorwa birimo imurikabikorwa (TVET Expo), bazerekana ubumenyi butangwa n’aya mashuri ariko naho buhurira n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo”.

Dr. Sylvie Mucyo, Umuyobozi mukuru w’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP), avuga ko iki cyumweru kizakorwamo ibikorwa byinshi bitandukanye ariko icy’ingenzi ari ukumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda, hamwe n’uruhare rwo kwihangira imirimo ariko hibandwa ku bikiri inzitizi.

Ati “iki cyumweru icyo twiteze ni ukumenyekanisha ku banyarwanda n’abanyamahanga kuko ni ihuriro rizahuza abanyarwanda n’abanyamahanga, harimo ibikorwa bitandukanye , harimo kuganira no kumenya no gusobanukirwa neza imbogamizi zihari, n’uburyo bwo gukemura ibyo bibazo bijyanye no kwigisha abantu ibijyanye n’ubumenyingiro ndetse n’uburyo bwo gukorana neza n’inganda, gutegura abantu b’ejo hazaza bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gukemura ibibazo ndetse no kuba abantu batanga umusaruro aho bari hose”.

Mu igenzura ryakozwe ku banyeshuri barangije amasomo muri 2024, mu mashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyingiro ryerekanye ko 70% bafite icyo bakora. Abo barimo 59% bahise babona akazi, mu gihe 11% bakomeje amasomo mu byiciro byisumbuye cyangwa bakaba bari mu kwimenyereza umwuga.

Muri aba kandi harimo 18% bihangiye imirimo ku buryo bashobora kwinjiza nibura ibihumbi 400 Frw ku kwezi. Ibyo bikagaragaza uruhare rw’uru rwego mu kugabanya ikibazo cy’ubushomeri hamwe no kongera imirimo byumwihariko mu rubyiruko.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 May 29, 2025 - 10:13