Abasora bo mu ntara y’Iburasirasuba bahize abandi bashimiwe

Mu gihe ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro n’amahoro RRA gikomeje ibikorwa by’ukwezi ko gushimira abasora, abo mu ntara y'Iburasirazuba bavuga ko bagihura n’inzitizi zirimo ikoranabuhanga rya interinete ritihuta bigatuma bamwe bacika intege birinda ko ribatinza.

kwamamaza

Ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro buri mwaka gitegura igikorwa cyo gushimira abasora bahize abandi muri buri ntara. Kuri uyu wa kabiri hashimiwe abo mu ntara y'Iburasirazuba aho bose bahuriye mu karere ka Bugesera.

Bamwe mu bahembwe mu byiciro bitandukanye bavuze ko mu gusora hakirimo inzitizi zikibagora bigatuma badasorera ku gihe.

Umwe ati "imbogamizi duhura nazo abagura bashobora kwaka EBM ushobora kuyimuha akayita kugirango yibonere ibyo bihembo kubera ko abo dukorana nabo batuma abanyonzi, indi mbogamizi duhura nayo nuko abanyonzi baza bagatanga TIN Number itari iy'umukiriya wabatumye".    

Ronald Niwenshuti, Komiseri mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe imisoro n'amahoro avuga ko ahakiri inzitizi bakiri gukora ibishoboka kugirango zikurweho.

Ati "ikiba kigamijwe cyambere ni ugushimira abasora baba barahize abandi ariko tunaganisha mu kongera umuco wo gusora neza, gusora ku gihe ariko no kuganira kugirango n'ababa batasoze uko bikwiye twumve ibibazo byabo ariko nabo ubutaha bazabashe guhiga abandi".    

Pudence Rubingisa, Guverineri w'intara y'Iburasirazuba we avuga ko bari gushaka uburyo bwakoreshwa muri iyi ntara ngo imisoro itangwe neza.

Ati "ingamba zindi zagaragayemo nuko habaho kuganira uburyo buri cyumweru hakorwa igenzura ry'ibyagezeho, bimwe mu byagaragaye abasora batugaragarije nuko hagikenewe n'amahugurwa cyane cyane agendeye ku mavugurura yagiye akorwa, izo ngamba zose birumvikana ko ari ugufatanya n'izindi nzego".         

Abahembwe ni abantu 10 bari mu byiciro bitandukanye, harimo umuntu umwe uhagarariye buri karere, usora wahize abandi, uwatanze inyemezabwishyu za EBM kurusha abandi ndetse n'umuntu watse inyemezabwishyu kurusha abandi.

Inkuru ya Angeline Mukangenzi / Isango Star Bugesera

 Nov 13, 2024 - 10:48