Abasobanukiwe ubuziranenge bw'ibikoresho by'amashanyarazi ni mbarwa

Abakora n’abacuruza ibikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza ibikoresho by’amashanyarazi, baravuga ko hakiri inkongi z’umuriro abanyarwanda bagiramo uruhare biturutse kugukoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge kuko aribyo bihenduka .

kwamamaza

Muri gahunda yo kurushaho gukoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge hirindwa impanuka zitandukanye zituruka ku gukoresha ibyo bikoresho, abakora n'abatumiza ibi bikoresho mu mahanga bahuriza ku cyo babona gitera izi nkongi ndetse bagatunga agatoki abaturage bahitamo kugura ibitujuje ubuziranenge kuko biba bigura amafaranga make.

Umwe ati "hari insinga nyinshi ziva hanze zitujuje ubuziranenge zikaza zikajya ku isoko, niba zitujuje ubuziranenge n'ubundi n'igiciro ntabwo bihura ugasanga n'ubundi igiciro kiri hasi y'icyo dukora, rimwe na rimwe kubera ko n'ababikoresha batabigenzuye nta bushobozi bafite yaza nko kugura urusinga akakubwira ati urwanyu rurahenze kandi hari urwo nabonye ku isoko wamubwira ko rutujuje ubuziranenge rimwe na rimwe ntabyemere akaba azi ko ari ubucuruzi ukora".    

Ibi ni nabyo byemezwa na Jean Bosco Mugiraneza, ushinzwe ingufu muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, avuga ko ibikoresho bitujuje ubuziranenge aribyo nyirabayazana, abaturage bakaba bagirwa inama yo kujya bashishoza igihe bagiye kubigura.

Ati "hari abafata abantu babonye bakabashyirira umuriro mu mazu ejo ugasanga biteje ingaruka cyangwa ugasanga niba uruganda rubikoze nabi nabyo biteje ingaruka, cyangwa ugasanga n'umuhanda urangiritse cyangwa ikiraro kirangiritse kubera bitagendeye ku mabwiriza y'ubuziranenge n'ibipimo ngenderwaho".    

Ikigo cy’u Rwanda gitsura ubuziranenge gihumuriza abanyarwanda ko ubu gifite laboratwari ipima ikintu cyose kinjiye cyangwa gikorewe mugihugu niba cyujuje ubuziranenge, bakaba bavuga ko iki aricyo kizatuma ibibazo byose byaterwaga n'ibikoresho bitujuje ubuziranenge bikemuka nkuko bivugwa na Raimond Murenzi umuyozi mukuru w’ikigo cy’u Rwanda gitsura ubuziranenge RSB.

Ati "RSB dufite labaratwari ipima ubuziranenge bw'ibyo bikoresho ariko na none kuba dufite izo labaratwari ntabwo bihagije ahubwo dufite n'abagenzuzi bari ku mipaka hirya no hino mu gihugu ariko n'abandi b'imbere mu gihugu bareba ko ibikoresho biri ku masoko byubahirije ubuziranenge, iyo tubonye hari ibitubahirije ubuziranenge amategeko arakurikizwa bikavanwa ku isoko ndetse n'ababifite bagacibwa amande". 

Ibi bigaragajwe mugihe mu Rwanda hateraniye inama Nyafurika yiga ku buziranenge bw’amashanyarazi n’ibikoresho byayo, yitabiriwe n’ibihugu 19 byo kuri uyu mugabane.

Inkuru ya Emeliene Kayitesi Isango Star Kigali

 Sep 5, 2024 - 07:46