Abashoferi batwara imodoka z'imizigo barinubira amande bacibwa na Rwanda Revenue Authority

Abashoferi batwara imizigo bavuga ko bahagaritse akazi kubera ko abakozi b’ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) bakomeje kubafata bakabaca amande ngo kuko nta nyemezabwishyu (facture) za EBM batanga, ibyo bo bavuga ko byabatunguye batigeze bateguzwa.

kwamamaza

Ubwo Isango Star yageraga ahitwa mu gakinjiro ka Gisozi mu karere ka Gasabo, yasanze abashoferi b’imodoka zitwara imizigo bicaye abandi bahagaze bose bahuriza ku kuba akazi karahagaze kubera bagenda abakozi b’ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) bakabafata babasaba kugaragaza ko  batanga facture za EBM, ikibazo bavuga ko batabwiwe ahubwo byabaguyeho gutyo gusa.

Umwe ati “akazi kararangiye ubu igisigaye ni ugutegura uburiri tukaryama ariko no kuryama nabwo ntituza kubona aho turyama kuko ntituza no kubona n’ubwishyu kuko ntiwamara ibyumweru 2 udakora ugenda wiruka aho ugeze hose ari amande, ubu amande yabaye amande”.  

Undi ati “ntabwo twigeze duteguzwa ni ibintu byaje bitwikubita hejuru ariko twese byatugezeho, nta cyapa na kimwe cyo mu muhanda kitariho umukozi wa RRA atubaza EBM mu muhanda, abenshi imodoka twatangiye kuziparika ngo tuzihorere”.

Mbera Emmy, Komiseri wungirije ushinzwe ubugenzuzi bw’imisoro mu kigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) avuga ko abantu bose bakora ubucuruzi cyangwa batanga serivise basanzwe babizi ko bagomba gutanga facture za EBM, bityo ibyo iki kigo kirimo ari ubugenzuzi busanzwe.

Ati “nta tegeko rishyashya ryagiyeho muri ibi byumweru bibiri cyangwa bitatu, ku buryo twavuga tuti hari itegeko rishya ryaje batari bazi , itegeko ryasabye ko abantu bakoresha EBM ryaje 2012 ritangira gukurikizwa muri 2013 , si bo bonyine gusa ikigo cy’imisoro n’amahoro kiba gifite gahunda zo kugenzura niba amategeko yubahirizwa.

“Kubahiriza amategeko yo gusora umuntu niwe ubikora ku giti cye, buri muntu afite ibyo abazwa nta muntu uvugira n’abandi, umuntu wese ufite ikibazo cyihariye yakwegera RRA agasobanura ikibazo cye bakamufasha niba hari icyo bamufasha”.  

Abashoferi bataka kuba bahagaritse akazi kubera ko ngo iyo umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) iyo aguhagaritse aguca amande y’ibihumbi 200Frw yiyongera ku yindi misoro basanzwe batanga.

 Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 May 15, 2025 - 10:47